Mugabekazi Liliane utuye mu kagari ka Kibanza mu murenge wa Kacyiru mu karere ka Gasabo , wagaragaye mu gitaramo cy’umuhanzi Tayc cya bereye mu nyubako ya BK Arena cyabaye mu minsi ishize yambaye mu buryo budasanzwe yagejejwe imbere y’ubutabera , mu rukiko rwa Kacyiru kuri uyu wa kane .
Liliane wagaragaye mu gitaramo giherutse kubera I Kigali cy’umuhanzi Tayc yambaye umwenda w’umukara ubonerana ugaraza bimwe mu bice by’ibanga by’umubiruwe birimo amabere ye , umukondo yagejejwe imbere y’urukiko akurikiranweho icyaha cyo gukora ibiterasoni mu ruhame , icyaha gihanishwa igifungo kitarengeje imyaka 2.
Mugabekazi nyuma yo kugezwa imbere y’urukiko rwa Kacyiru , kuburana kwifungwa n’ifungurwa rya gateganyo ubushinjacyaha bukaba bwa musabiye gufungwa iminsi 30 ndetse umunyamategeko we asabako uru rubanza rwe rwaba mu muhezo , ubushinjacyaha bukaba bushinja Liliane gukora icyaha cy’ibiterasoni mu ruhame.
Nyuma y’uko amakuru agiye hanze ko uy’umukobwa yatangiye gukurikiranwa n’ubutabera , kumbuga nkoranyambaga wongeye kuzamuka impaka z’urudaca ndetse bamwe banenga uburyo inzego z’ubutabera zitwaye muri iki kibazo cy’uyu mukobwa bavugako hari uburyo bwinshi bwo guhanamo umuntu bitari ukumufunga.
Ndetse bamwe bakavugako ari akaregane ari gukorerwa bagasabako Mugabekazi Liliane yahanwa mu bundi buryo atari ukumujyana muri gereza , ni mugihe Police y’u Rwanda kandi yongeye kugenera ubutumwa igitsina Gore cya mbara ubusa ndetse n’abakora ibiteye isoni muruhane ibibutsako ari icyaha gihanwa n’amategeko y’igihugu.
Kuri ubu abakoresha imbuga nkoranyambaga mu Rwanda bakaba bakomeje gusaba ko Liliane wagaragaye mu gitaramo cy’umuhanzi Tayc , yahanwa mu bundi buryo ariko adakatiwe n’urukiko ngo ajyanwe muri gereza ngo nuko gusa yambaye umwenda ugaraza bimwe mu bice by’umubiriwe , agasabirwa ko yababarirwa.