Home Amakuru " Rusasebagina afunzwe bikurikije amategeko mpuzamahanga na y'u Rwanda " , uruzinduko...

” Rusasebagina afunzwe bikurikije amategeko mpuzamahanga na y’u Rwanda ” , uruzinduko rwa Antony Blinken mu Rwanda

Goverinoma y’u Rwanda yasohoye itangazo rimenyeshako yiteguye kwakira umunyamabanga wa leta zunze ubumwe za America , mu ruzinduko rwe rwa kazi yitegura kugirira mu Rwanda aho azagera mu Rwanda avuye mu gihugu cya Congo , I Kinshasa.

Muri ir’itangazo rya goverinoma y’u Rwanda ryakira umunyamabanga wa America ushinzwe ububanyi n’amahanga , U Rwanda rwavuzeko kandi twitegiye kumugaragariza ko ifungwa rya Paul Rusesabagina , ari ifungwa rikurikije amategeko y’u Rwanda na mpuzamahanga.

Antony Blinken akaba yitezwe mu Rwanda mu ruzinduko rwe rwa kazi , kw’itariki 9 , 10 z’ukwezi kwa Kanama 2022 , aho azagera mu Rwanda avuye mu gihugu cya Repabulika Iharanira demokarasi ya Congo , ikomeje kuberamo uruvange rw’intambara n’imyigaragambyo idashira.

Nkuko bisanzwe uruzinduko rwa Antony Blinken mu karere k’ibiya bigari akaba ari uruzinduko rugamije kwivanga mu miyoborere y’ibihugu byo kw’isi nkuko America yigize umutware w’isi (umupolice w’isi) , nkuko ari imvugo imenyerewe gukoreshwa na Perezida Vladimir Putin, anenga imitegekere ya America.

Uruzinduko rwa Antony Blinken mu karere k’ibiya bigari rukaba rwitezweho kwibutsa ibihugu byo muri iki gice by’umwihariko U Rwanda na RDC , kurinda ubusugire bwa buri gihugu ndetse Blinken akaba ategerejweho kubaza iby’icyihebe , Paul Rusesabagina gifungiye mu Rwanda.

Leta zunze ubumwe za America zikaba zikomeje gushyira ku gitutu leta y’u Rwanda ibasaba kurekura , Paul Rusesabagina wa hamijwe ibyaha by’iterabwoba n’inkiko , agakatirwa gufungwa imyaka 25 ndetse U Rwanda ntirwahwemye kuvugako igitutu cya mahanga ari agasusuguro ku butabera bw’u Rwanda.

Ni mugihe byitezweko uruzinduko rwa Antony Blinken mu Rwanda aricyo kizaba kimuzanye gusa goverinoma y’u Rwanda ikaba yashyize umucyo kuri icyo kibazo , ivugako Blinken agomba kumenyako Rusesabagina afungiwe ibyaha by’iterabwoba kandi yahamijwe n’inkiko z’ubutabera bw’u Rwanda.

Abagizweho ingaruka n’ibitero bya Paul Rusesabagina n’umutwe wa FNL , mu karere ka Nyaruguru no mu karere ka Nyamagabe , bakaba bandikiye ibaruwa ifunguye Antony Blinken ba musaba guhura nawe ndetse bakamujyana aho ubwicanyi bwa bereye bakamwereka n’abagizweho ingaruka nibyo bitero.

Muri iy’ibaruwa banenze cyane kuba muri America hari abayobozi bakomeje gushyira ku gitutu U Rwanda ngo rurekure icyihebe Rusesabagina nibyo yakoze ku butaka bw’u Rwanda n’umutwe wa FNL ndetse uwo mutwe ukaba ugihari , ugikora ibikorwa by’iterabwoba ku butaka bw’u Rwanda , bavugako ari ibintu bibabaje ku gihugu nka America kirwanya ibikorwa by’iterabwoba.

Itangazo rya goverinoma y’u Rwanda riha ikaze umunyamabanga wa America Antony Blinken .

ShowRwanda Writter
ShowRwanda Writter is an editor at showrwanda.com, he covers the entertainment and politics in Rwanda and around the world.

Most popural

Show Rwanda on Instagram

Related News

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here