Mu minsi ishize nibwo Perezida wa leta zunze ubumwe za America Joe Biden yigambye ku mugararo ko America yivuganye (yishe) umugabo wari uyoboye umutwe wa Al Qaeda , Ayman Al Zawahiri umugabo wari umaze imyaka ashakishwa n’iki gihugu, kuva yasimbura Osama bin laden ku buyobozi bwa Al Qaeda.
Ayman Al Zawahiri , uy’umugabo akaba yaragiye ashinjwa na leta zunze ubumwe za America kuba yaracuze umugambi w’igitero cyibasiye iki gihugu cya leta zunze ubumwe za America mu mwaka wa 2001 , akaba ari gitero kibasiye inyubako ibyeri muri America ndetse kingwamo na batari bake bikozwe na Al Qaeda.
Zawahiri akaba yariciwe muri Afghanistan , mu mujyi wa Kabul aho yabaga ndetse akaba yararashwe n’igisasu cya drone ya America ubwo cyaraswaga kikamwahuranya kimusanze kwibaraza ry’inzu yarahagazeho , ni mugihe nta muntu waruzi uy’umugambi wa America uretse Joe Biden n’abantu bake bo muri White House.
Nyuma y’urupfu rw’uyu mugabo , Biden yigambye avugako ababuze ababo mu mwaka wa 2001 , nyuma y’urupfu rw’uyu mugabo kuri ubu babonye ubutabera nyuma y’urupfu rwa Zawahiri ndetse Biden arengaho avugako bazakomeza no gushakisha n’abandi bahungabanya umutekano w’abanya-america yaba abari mu gihugu cyangwa se hanze yacyo.
Uburyarya bwa leta zunze ubumwe za America mu gushyira kugitutu U Rwanda , ngo rurekure icyihebe kishe abanyarwanda , Rusesabagina.
Gusa nano kurundi ruhande , abayobozi b’iki gihugu cya America ushyizemo na Biden doreko ariwe ukiyoboye bakomeje gushyira kugitutu U Rwanda ngo rurekure icyihebe Paul Rusesabagina cyakatiwe imyaka 25 y’igifungo , nyuma yo gukora ibyaha bisa nk’ibyo America yashinjije Zawahiri bikarangira imwivuganye , igihe U Rwanda rwo rwafunze iki cyihebe.
Icyihebe Rusesabagina cyateguye umugambi ndetse kinatera inkunga umutwe wacyo w’iterabwoba FNL , maze mu mugambi wacyo cyari cyarateguye neza , umutwe wa FNL wica abanyarwanda benshi mu majyaruguru y’u Rwanda by’umwihariko mu gice cya Nyabimata mu karere ka Nyaruguru muri Kamena no muri Nyungwe mu karere ka Nyamagabe mu Ukuboza 2018.
Nyuma y’ubu bwicanyi iki cyihebe cyakoze ku butaka bw’u Rwanda , U Rwanda rwaragifashe rurakiburanisha ndetse gikatirwa imyaka 25 , mugihe America yo yica mwene ibi byihebe itarinze ku bijyana mu butabera , gusa nubwo U Rwanda rwakatiye iki cyihebe Rusesabagina abanyarwanda benshi ntibabyishimiye bavugako ntacyo cya kagombye gupfa , nyuma y’abanyarwanda kishe.
Gusa nanubu U Rwanda rukomeje gushyirwa ku gitutu na America ngo rurekure iki cyihebe , America ikavugako ngo ari intwari ariyo mpamvu gikwiye kurekurwa , gusa leta y’u Rwanda yagiye ibisubiramo inshuro nyinshi ko Rusesabagina ari icyihebe kandi ko agomba kuryozwa ibyo yakoze hakurikijwe amategeko y’ubutabera bw’u Rwanda , kandi ko ntampamvu zo gushyirwa ku gitutu n’amahanga.
Gusa nanubu U Rwanda ntirwibaza impamvu America yica abantu ibashinja iterabwoba kuri America n’abanya-america , byagera ku byihebe byishe abanyarwanda ndetse bigakatirwa n’inkiko gufungwa , America igahindukira igasaba U Rwanda gufungura icyihebe cyishe abanyarwanda mugihe America yo yica idatanze n’ubutabera kubo iba ishinja.
Ikibazo ?
Mugihe leta zunze ubumwe za America zica abantu zibashinja iterabwoba , U Rwanda rwo rufata ibyihebe byishe abanyarwanda rukabijya mu nkiko bigakatirwa n’inkiko bigafungwa , ubutabera bubarizwa he ? Muri America bica abantu badahamijwe ibyaha n’inkiko ? Cyangwa bubarizwa mu Rwanda bafunga ibyihebe bya katiwe n’inkiko ?