Home Amakuru Koreya ya ruguru irahamya ko ifite abasirikare 800,000 biteguye guhangana na Amerika

Koreya ya ruguru irahamya ko ifite abasirikare 800,000 biteguye guhangana na Amerika

Koreya ya ruguru itangaza ko abaturage bayo barenga 800,000 bamaze kwiyandikisha mu ngabo z’iki gihugu mu rwego rwo guhangana na Leta zunze ubumwa za Amerika nkuko byatangajwe n’itangazamakuru ry’iki gihugu.

Ikinyamakuru Rodong Sinmun gikorera muri Koreya ya ruguru cyatangaje ko kuri uyu wa gatanu honyine abasaga 800,000 biganjemo abanyeshuri n’abakozi bahisemo kwiyandikisha mu ngabo kugira ngo bafashe igihugu cyabo muguhangana n'”umwanzi” wabo Amerika.

Ibi bibaye mugihe hari hashize umunsi umwe gusa Koreya ya ruguru irashe mukirere misire yambukiranya imigabane (intercontinental ballistic missile) mu rwego rwo guha gasopu Koreya yepfo na Leta zunze ubumwe za Amerika nyuma yo gutangiza imyitozo ya gisirikari ihuriweho n’ingabo z’ibihugu byombi.

Iyi misire yarashwe igwa mu nyanja iri hagati ya Koreya n’ubuyapani mbere gato yuko Perezida wa Koreya yepfo yerekeza mu buyapani mu nama yavugiwemo uko ibi bihugu byombi byarwanya Koreya ya ruguru ifite ibitwaro bya kirimbuzi.

Misire zambukiranya imigabane zabujijwe gukoreshwa n’ibihugu n’akanama gashinzwe umutekano muri UN, bityo kuzikoresha byakuruye umwuka mubi hagati na leta za Amerika, Koreya yepfo na Japan.

Imyitozo ihuriweho n’ingabo za Amerika na Koreya yepfo yiswe Freedom Shield 23 kuri uyu wa mbere, iyi myitozo izamara iminsi 11 ndetse niyo ya mbere y’ubu bwoko ibayeho kuva mu 2017.

Most popural

Show Rwanda on Instagram

Related News

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here