Goverinoma y’igihugu cy’ubufaransa yemeje itegeko rishya ryo kujya mu kiruhuko kizabukura , itegeko rimaze iminsi riteza imyigarambyo muri ik’igihugu bitewe nuko ari itegeko ritavungwaho rumwe kubw’impamvu zo kongera imyaka yo kujya mu zabukuru ikava ku myaka 62 ikagera ku myaka 64.
Kuwa kane tariki 16 Werurwe 2023 , akaba aribwo ir’itegeko ryemejwe na goverinoma y’ubufaransa ndetse ryemezwa bitarinze gucishwa mu nteko nshingamateko y’iki gihugu cy’ubufaransa nkuko bisanzwe bigenda ngo amategeko yemezwe muri ik’igihugu.
Ir’itegeko ryo kongera imyaka yo kujya mu kiruhuko kizabukura goverinoma y’ubufaransa yemeje , rikaba rimaze igihe ryamaganwa n’abafaransa bavugako ari itegeko rigamije gukandamiza ubuzima bw’abafaransa bageze mu myaka yo gufata ikiruhuko kizabukura.
Ni mugihe , goverinoma y’ubufaransa yo ivugako kongera imyaka yo kujya mu zabukuru , igamije kongera ingingo y’imari ishyirwa mw’isanduku y’izabukuru ndetse no gukomeza kubona abakozi mu bigo n’inganda zitandukanye ndetse n’ibindi bikorwa.
Goverinoma y’ubufaransa ikaba yemeje ir’itegeko mugihe haburaga amasaha make ngo rijyanwe mu nteko kuganirwaho kugirango ribashe gutorwa , Minisitiri w’intebe w’iki gihugu cy’ubufaransa akaba yatangajeko hari ingingo iri mwitegeko nshinga ryemerera goverinoma kwemeza itegeko ritanyuze mu nteko.
Nyuma yo kwemeza ir’itegeko bikaba bivugako goverinoma y’ubufaransa yatangiye kunguka bitewe nuko hari abari bujuje imyaka y’izabukuru yarigiye gutangira guhemba , bakaba bamaze kugongwa n’itegeko rituma bongera kumara indi myaka mu kazi , bitewe n’iminduka leta ya koze mu gushyiraho itegeko rishya rigena ikiruhuko kizabukura.