Urukiko mpanabyaha mpuzamahanga rwa ICC ruhereye mu gihugu cy’ubuholandi rwasohoye impapuro zisaba guta muri yombi Perezida Vladimir Putin w’uburusiya ku byaha by’intambara yo muri Ukraine , akurikiranweho.
ICC , ivugako ib’ibyaha Perezida Putin akurikiranweho ari ibyaha byakorewe muri Ukraine kuva tariki 24 Gashyantara umwaka wa 2022 , ubwo yatangazaga ibikorwa bidasanzwe bya gisirikare by’uburusiya muri Ukraine.
Moscow yo ikaba yateye utwatsi ik’icyemezo cya ICC kitabwa muri yombi rya Perezida wayo Vladimir Putin , gusa ubusabe bwa ICC bukaba busankaho ari ibintu bidashoboka bitewe nuko ur’urukiko ntabubasha rufite bwo guta muri yombi uwo rwashyiriyeho impapuro zo gutabwa muri yombi.
Ni mugihe iyo ur’urukiko rwa ICC rwasohoye impapuro zo guta muri yombi umuntu runaka ukurikiranweho ibyaha runaka itabwa muri yombi rye rikorwa n’ibihugu binya-muryango by’urukiko rwa ICC , ibihugu uburusiya na America bitabarizamwo.
Ibi bikaba bivugako itabwa muri yombi rya Perezida Putin ryashoboka mugihe agiriye uruzinduko mu bihugu binya-muryango by’ur’urukiko nabwo ariko akaba ari bintu bitapfa gushoboka bitewe n’ubudahangarwa bwa Perezida Vladimir Putin abafite.
Mu itangazo , urukiko rwa ICC rwasohoye rukaba rwavuzeko impamvu Perezida Vladimir Putin yashyiriweho impapuro zo kumuta muri yombi , ari uburyo yagize uruhare mu byaha by’intambara yo muri Ukraine aho yananiwe gukoresha imbaraga ze nka Perezida ngo ahagarike iyoherezwa rya bana mu ntambara yo muri Ukraine.
Gusa , ubusabe bwa ICC bwo guta muri yombi Perezida Putin , akaba ari kimwe mu bintu bifite amahirwe make yo kuzabaho bitewe nuko uburusiya atari igihugu kinya-muryango w’ur’urukiko kandi n’ibihugu binya-muryango by’ur’urukiko bikaba ntambaraga bifite zo kuba byata muri yombi Vladimir Putin.