Perezida wa leta zunze ubumwe za America , Joe Biden , kuri uyu wa gatatu byitezweko ari busure igihugu cya Israel gikomeje kurasa ku ntara ya Gaza , mu rwego rwo kugaragaza ko America yifatanyije na Israel muri ibi bitero no kuganira n’abayobozi ba Israel kuri ibi bitero by’ayo kuri Gaza.
Perezida Joe Biden , akaba agiriye uruzinduko muri Israel nyuma y’uko ibintu bikomeje kuba bibi mu mirwano ikomeje gushyamiranya Israel n’umutwe wa Hamas aho Israel ikomeje gusuka ibisasu biremereye muri Gaza , mu bitero yise ibitero byo kwihorere.
Uru ruzinduko rwa Biden muri Israel rukaba rwakomwe mu nkokora n’igitero cyaturikiye mu bitaro byo muri Gaza ubundi kigahitana abanya-Palestine barenga 500 biganjemo iminja zari zavutse , abagore batwite , inkomere , abaganga ndetse n’abandi barwayi bari bari muri ibyo bitaro.
Umutwe wa Hamas ikomeje guhangana na Israel , ukaba wavuze ko iturika ry’ibi bitaro ryavuye ku bisasu Israel ikomeje kurasa muri Gaza , mu bitero by’ayo bidakuraho byiswe ibitero byo kwihorere nyuma y’uko Hamas igambye igitero muri Israel kigayitana abantu 1300 abandi bagashimutwa.
Uru ruzinduko rwa Biden muri Israel rukaba rubayeho nyuma y’uko haburijwemo uruzinduko rwe yari kugirira mu gihugu cya Jordan mu rwego rwo guhura n’abategetsi bo mu bihugu by’Abarabu bitewe n’uburakari bwazamutse , kubera iki gitero cy’ingabo za Israel ku bitaro byo muri Gaza.
Hakaba hakomeje kwiyongera ubwoba bw’uko iyi ntambara ishobora kwaguka ikagukira mu karere kose ko mu burasirazuba bwo hagati , nyuma y’uko ari intambara itabonwa rumwe mu bihugu by’Abarabu no mu burengerazuba bw’isi ndetse n’ibindi bihugu bimwe na bimwe.
Ibihugu byo mu burengerazuba bw’isi biyobowe na America bikaba bishyigikiye igihugu cya Israel ndetse n’ibitero by’ayo kuri Gaza , ni mugihe ibihugu by’Abarabu biyobowe na Iran byo bikaba bishyigikiye ukwirwanaho kwa Palestine ndetse n’ibitero by’umutwe wa Hamas.
Ni mugihe ibindi bihugu birimo uburusiya , ubushinwa ndetse na bimwe mu bihugu byo muri America y’amajyepfo nabyo byamaganye ibi bitero bya Israel gusa ntabyashyigikira ibitero by’umutwe wa Hamas kuri Israel gusa biburirako mugihe Israel yakomeza ibitero by’ayo kuri Gaza bishobora kuzatuma isi yose yisanga muri iyi ntambara.
Perezida Joe Biden , akaba asuye igihugu cya Israel nyuma y’uko Antony Blinken ushinzwe ububanyi na mahanga muri leta zunze ubumwe za America nawe yari yasuye Israel mu rwego rwo gukomeza gukumirako iyi ntambara yakwaguka ikaba yazamo n’ibindi bihugu.
Tariki 7 Ukwakira 2023 , akaba aribwo iyi ntambara ya Israel n’umutwe wa Hamas yadutse nyuma y’uko umutwe wa Hamas ugambye igitero muri Israel ubundi Israel nayo igahita itangiza ibitero yise ibitero byo kwihorere mu ntara ya Gaza aho kuri ubu habarurwa abantu ibihumbi 3,000 bo muri Gaza bamaze kugwa muri ibi bitero bya Israel.