Amagambo yatangajwe na Mutesi Jolly yifashishije urubuga rwe rwa X rwahoze ari Twitter , akomeje guteza urunturuntu mu banyarwanda bakoresha uru rubuga nkoranyambaga rwa X , nyuma y’uko ari amagambo yabonywe mu buryo butandukanye.
Uyu mukobwa , wabaye Nyaminga w’u Rwanda , muri iki gihe akaba akomeje kugarukwaho inshuro nyinshi na bakoresha urubuga rwa X , nyuma y’uko atangaje amagambo yakiriwe mu buryo butandukanye na bamwe mu bakoresha uru rubuga rwa X.
Abakoresha imbuga nkoranyambaga hano mu Rwanda , bakaba barakunze kugaruka kuri uyu mukobwa nyuma y’uko urukiko rukatiye igifungo cy’imyaka itanu , Prince kid , wahoze ayoboye kompani yateguraga irushanwa ry’ubwiza rizwi nka Nyaminga w’u Rwanda (Miss Rwanda).
Abakoresha imbuga nkoranyambaga , bakaba barakomeje gushinja uyu Mutesi Jolly kuba ariwe uri inyuma yifungwa ry’uyu Prince kid nyuma y’uko urukiko rw’ibanze rwari rwaramugize umwere kuri ib’ibyaha yari akurikiranyweho ndetse rugategekako afungurwa.
Nyuma yo kwibasirwa cyane , urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha RIB rukaba rwarataye muri yombi umunyamakuru wigenga Nkundineza Jean Paul akurikiranyweho ibyaha yakoreye ku murongo wa YouTube birimo gutukana mu ruhame n’ibindi.
Ibi byaha uyu munyamakuru yafungiwe akaba yarabikoze ubwo nabwo yavugaga kwifungwa rya Prince kid ubundi agashimira (byo kumunegura) Mutesi Jolly ku kazi ngo yakoze kugirango birangire afungishije Prince kid , amubaza icyo agiye kwihemba nyuma y’akazi yakoze ubundi ati “tumuguhe umurye”.
Nyuma yifungwa ry’uyu munyamakuru , Mutesi Jolly yifashishije urubuga rwe rwa X akaba yaravuze ati “iyo udafite icyo umaze wigira n’icyo utwara. niba ntacyo wafasha umwana w’umukobwa mu rugamba arimo rwo kwihesha agaciro no kwiteza imbere , byibuze muhe serivise yo guceceka , uhagarike ku musebya no guhora umucira urubanza “.
Aya magambo ariko akaba yarakiriwe mu buryo butandukanye na bamwe mu bakoresha urubuga rwa X , bamwe bakavugako ari ukuri abandi bakavuga ko ari amagambo y’ubwishongore yakoresheje abwira uyu munyamakuru watawe muri yombi n’urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha , RIB.
Miss Mutesi Jolly , akaba yarakomeje gushinjwa kuba ariwe uri inyuma yifungwa rya Prince kid wateguraga Miss Rwanda , kuri ubu yamaze guhagarikwa hakaba nta n’igitekerezo cyo kuba yakongera kubaho doreko imyaka igiye kuba ibiri iri rushanwa ry’ubwiza rihagaritswe.