Home Amakuru Amasezerano ya Arsenal na Visit Rwanda yongereweho imyaka 4 kuri miriyoni $11...

Amasezerano ya Arsenal na Visit Rwanda yongereweho imyaka 4 kuri miriyoni $11 buri mwaka

Nyuma y’imyaka 3 Visit Rwanda na Arsenal basinyanye amasezerano agamije guteza imbere ubukerarugendo, ubu yongereweho imyaka 4 kuri miriyonyi 11$ buri mwaka.

Aya masezerano yatangiye mu mwaka wa 2018 kuva ubwo ikirango cyanditseho Visit Rwanda (Sura u Rwanda) cyatangiye gushyirwa kuri buri mupira w’umukinnyi ndetse n’ahandi hatandukanye kuri sitade ya Arsenal.

Nkuko ikigo k’igihugu gishinzwe iterambere (RDB) kibitangaza, Visit Rwanda na Arsenal bagize uruhare rufatika mu kumenyekanisha u Rwanda hirya no hino kw’Isi, RDB yongeraho ko umubare w’ abashakisha u Rwanda kuri Internet wazamutseho inshuro zirenga 1000% kuva mu mwaka wa 2018, ndetse n’ubukerarugendo bwariyongereye.

Ibinyamakuru byo mu bwongereza byatangaje ko aya masezerano mashya azarangira mu mwaka wa 2025 akaba afite agaciro ka miriyoni hafi 47$ z’amadori ya Amerika (akabakaba miriyari 47 z’amafaranga y’u Rwanda).

Ibi bibaye nyuma y’iminsi mike Perezida w’u Rwanda Paul Kagame agaragaje ko atishimiye imiyitwarire ya Arsenal mu kibuga, nyuma y’aho itsinzwe na Brentford FC ku mukino ufungura Shampiyona ya Premier League 2021-22.

Muri ubu bufatanye, bamwe mu bakinnyi b’ikipe ya Arsenal y’abagabo n’abagore bagiye basura u Rwanda ndetse bafasha mu guteza imbere umupira w’amaguru mu gihugu mu mahugurwa amwe n’amwe.

Visit Rwanda kandi ikorana n’ikipe ya Paris Saint Germain yo mu bufaransa, aho abakinnyi bayo bambara ibirango bya Visit Rwanda ku mwambaro yabo.

Most popural

Show Rwanda on Instagram

Related News

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here