Home Africa Umukuru w'igihungu yongeye gushimangirako ikibazo cy'umutekano muke cya Congo atari ikibazo cy'u...

Umukuru w’igihungu yongeye gushimangirako ikibazo cy’umutekano muke cya Congo atari ikibazo cy’u Rwanda kandi ko atari U Rwanda rwakizanye

Umukuru w’igihungu Perezida Paul Kagame , ubwo yitabiraga inama y’ibihugu bigize umuryango wa Africa y’iburasirazuba (EAC) , inama yibanze mu gusuzima ishyirwa mu bikorwa by’imyanzuro ya Luanda na Nairobi , ku bibazo by’umutekano muke bikomeje kugaragara mu burasirazuba bwa Congo.

Perezida Paul Kagame , akaba yaravuzeko ikibazo cy’umutekano muke kibarizwa mu burasirazuba bwa Congo kitazanywe n’u Rwanda kandi ko ik’ikibazo atari ikibazo cy’u Rwanda bitewe nuko muri Congo habarizwa imitwe yitwaje intwaro irenga 100 ariko hajya kuvugwa ikibazo cy’imitwe yitwaje intwaro hakuvugwa umutwe umwe gusa wa M23.

Muri iy’inama yahuje abakuru ba EAC , yabereye muri America , umukuru w’igihungu akaba yaranenze uburyo yaba leta ya Congo ndetse n’imiryango mpuzamahanga bagerageza guhunga ik’ikibazo ahubwo bakacyegeka ku Rwanda , Perezida akavugako ibibazo by’umutekano muke ari Ibibazo bireba Congo ubwayo bitareba U Rwanda.

Ni mugihe muri iy’inama yahuje abakuru ba EAC , hasuzumwe ishyirwa mu bikorwa by’imyanzuro ya Luanda na Nairobi kugirango harebwe icyakorwa ku mirwano ikomeje hagati ya M23 n’ingabo za FARDC ndetse kuva iy’imirwano yakongera kubura Congo ikaba yarayisemo kuvugako ari U Rwanda rufasha M23 kurwanya ik’igihugu cya Congo , ibintu U Rwanda rwamaganye.

Nyuma y’uko kandi hari hashize igihe hari agahenge hagati ya M23 n’ingabo za FARDC , ndetse M23 igatangazako yiteguye gushyira mu bikorwa imyanzuro y’abakuru b’ibihugu yafatiwe I Luanda , M23 ikaba yongeye gutangazako ingabo za FARDC zongeye kurenga ku masezerano zikabagabaho igitero mu gice cya Bwiza kigenzurwa n’abarwayi ba M23.

Hakaba hari urwicyekwe ko imirwano yakongera kubura nyuma y’ubushotoranyi ingabo za FARDC zongeye gutangiza , gusa nubwo M23 yatangajeko yiteguye kubahiriza ibyasabwe n’abakuru b’ibihugu ubwo bari Luanda muri Angola , uy’umutwe ukaba waravuzeko uzashyira mu bikorwa iyo myanzuro hagendewe kubyifuzo by’abanye-congo ubwabo ndetse n’abarwayi buy’umutwe bamaze kubwirwa aho bazerekeza nyuma yo kuva aho bafashe.

ShowRwanda Writter
ShowRwanda Writter is an editor at showrwanda.com, he covers the entertainment and politics in Rwanda and around the world.

Most popural

Show Rwanda on Instagram

Related News

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here