Mu karere ka Ngoma mu ntara y’iburasirazuba bw’igihugu , Ubushinjacyaha bwaregeye urukiko dosiye z’abagabo babiri bafatanywe amahembe y’inzovu , bafatiwe hafi ya park y’akagera barimo gushaka abayagura.
Ab’abagabo uko ari babiri bombi , bakaba barafashwe kubufatanye bw’inzego z’ibanze ndetse n’abaturage baturiye hafi ya Park y’akagera aho bafatanywe amahembe y’inzovu barimo gushaka uwayabagurira ndetse aba bombi uko bafashwe bakaba bemera icyaha.
Amahembe bafatanywe , akaba ari amahembe yarafite 37Cm ku mugongo w’inyuma ndetse na 35Cm ku mugongo w’imbere , mugihe yose hamwe yarafite amagarama 700 ndetse akaba yarafite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda angana n’ibihumbi (514,500frw).
Mugihe urukiko rwaba ruhamije aba bombi icyaha cyo kugurisha igikanka cy’ikinyabuzima atabifiteye uburenganzira , bakaba bahanishwa igifungo cy’imyaka 5 ariko itari hejuru y’imyaka 10 ndetse n’amande y’amafaranga atari munsi ya miliyoni 5 ariko atarenze miliyoni 10 nkuko itegeko ryo kurengera urusobe rw’ibinyabuzima mu Rwanda ribivuga.
Itegeko ryo kurengera urusobe rw’ibinyabuzima mu Rwanda , rikaba rivugako umuntu ku giti cye ucuruza igikanka cy’ikinyabuzima ndagasano cyashyinzwe ku rutonde ruri ku mugereka wa gatatu wir’itegeko atabifiteye uruhushya , aba ari umuntu ukoze icyaha.