Umutoza Fernando Santos watozaga igihugu cya Portugal kuri ubu ntakiri umutoza w’ik’igihugu nyuma yuko Portugal isezerewe muri 1/4 cy’igikombe cy’isi cya Qatar world Cup 2022 n’igihugu cya Morocco , kimutsinze igitego (1-0) , nyuma yuko Portugal ari igihugu cyahabwaga amahirwe yo gutwara ik’igikombe cy’isi.
Umutoza Fernando Santos , ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu gihugu cya Portugal rikaba rya mwirukanye ku nshingano zo gukomeza kuba umutoza w’igihugu cya Portugal azira umusaruro mubi yagize mu mikino y’igikombe cy’isi , nyuma yuko Portugal yari mu bahabwa amahirwe yo kwegukana ik’igikombe cy’isi.
Santos , akaba asezerewe kunshingano zo gutoza igihugu cya Portugal nyuma y’imyaka 8 atoza ik’igihugu cya Portugal aho yagihesheje igikombe cya Euro mu mwaka wa 2016 batsinze igihugu cy’ubufaransa igitego (1-0 ) ndetse anagihesha igikombe cya national league cyaje kiyongera ku gikombe cya Euro bari bamaze gutwara.
Amakuru , akavugako mu byirukanishije uy’umutoza Santos harimo no kuba yaragiye afata ibyemezo byo gushyira Cristiano Ronaldo ku ntebe ya basimbura byanatumye igihugu cya Morocco giporofitira muri uk’ukwicaza Ronaldo mu mukino wa 1/4 bagatsinda Portugal igitego (1-0) bikabahesha itike ya 1/2 y’igikombe cy’isi.
Nyuma yuko Fernando Santos yirukanywe , bikaba bikomeje kuvugwako umutoza Jose Mourinho ashobora guhabwa ishingano zo kuba umutoza mushya w’igihugu cya Portugal agasimbura Fernando Santos wari umaranye ik’igihugu imyaka 8 agitoza , kuva mu mwaka wa 2014 mu gikombe cy’isi cya bereye muri Brazil.