Home Amakuru U Rwanda rwongeye kwakira ikiciro cya 10 cy'impunzi zituritse muri Libya ,...

U Rwanda rwongeye kwakira ikiciro cya 10 cy’impunzi zituritse muri Libya , kigizwe n’abantu 103

Igihugu cy’u Rwanda cyongeye kwakira ikiciro cya 10 cy’impunzi ndetse n’abasaba ubuhungiro mu bihugu byo mu muryango w’ubumwe bw’iburayi bari bamaze igihe bafungiye mu magereza yo mu gihugu cya Libya , aba bakaba barageze mu Rwanda ku munsi wo kuwa kane tariki 18 kanama 2022.

iz’impunzi n’abasaba ubuhungiro bakaba barageze mu Rwanda ari abantu 103 , harimo abagore 36 , abagabo 56 ndetse n’abana 11 , nyuma yo kugera ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kanombe bakaba barayise bajyanwa mu nkambi ya Gashora ihereye mu karere ka Bugesera.

Aba bakaba barageze mu Rwanda ahagana mu masaha ya saa tatu z’ijoro ndetse nyuma yo kugezwa ku kibuga cy’indege cya Kanombe bakaba bakiriwe n’abakozi ba minisiteri ishinzwe ibikorwa by’ubutabazi (MINEMA) ndetse n’abakozi b’ishami ry’umuryango wa bibumbye ryita ku mpunzi.

iz’impunzi n’abasaba ubuhungiro bageze mu Rwanda bakaba barayise bajyanwa mu nkambi ya Gashora ihereye mu karere ka Bugesera kuri ubu irimo abagera kuri 421 bagiye baza mu Rwanda mu bihe bitandukanye , ikiciro cya 10 cya bageze mu Rwanda bakaba baraje baturutse mu bihugu nka Eritrea, Sudan, Sudan y’epfo ndetse n’umwe wo mu gihugu cya Ethiopia.

Amasezerano yo kwakira impunzi ziturutse mu gihugu cya Libya akaba yarasinywe tariki 10 Nzeri mu mwaka wa 2019 , mu mujyi wa Adis beba mu gihugu cya Ethiopia hagati ya goverinoma y’u Rwanda n’umuryango wa Africa ndetse n’ishami ry’umuryango wa bibumbye ryita ku mpunzi .

Ay’amasezerano akaba yaraturutse ku bushaka umukuru w’igihugu Perezida Paul Kagame yagaraje bw’uko U Rwanda rwafasha abanya-africa bafungirwa mu magereza yo mu gihugu cya Libya ndetse bagakoreshwa ubucakara ndetse abandi bakagurishwa ba beshyako bagiye guhabwa ubuhungiro mu bihugu byo ku mugabane w’iburayi.

Impunzi n’abasaba ubuhungiro ikiciro cya 10 , abageze mu Rwanda n’abantu 103 bagizwe n’abagore 36 , abagabo 56 n’abana 11.
Abageze mu Rwanda bayise bajyanwa mu nkambi ya Gashora ihereye mu karere ka Bugesera kuri ubu ibarizwamo abagera kuri 421 baje mu bihe bitandukanye.

ShowRwanda Writter
ShowRwanda Writter is an editor at showrwanda.com, he covers the entertainment and politics in Rwanda and around the world.

Most popural

Show Rwanda on Instagram

Related News

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here