Home Amakuru Koreya ya Ruguru - Mu kwibuka Intambara ya Koreya ku nshuro ya...

Koreya ya Ruguru – Mu kwibuka Intambara ya Koreya ku nshuro ya 72 Biyemeje kwihorera kuri Amerika kubera uruhare rukomeye yayigizemo

Kuri uyu wa gatandatu muri Koreya y’amajyaruguru ubwo hizihizaga imyaka 72 intambara ya Koreya itangiye, leta y’iki gihugu yatangaje ko Koreya y’amajyepfo ifatanyije na Leta zunze ubumwe za Amerika bari mu bikorwa by’ubushotoranyi kuri Koreya ya ruguru.

Ibi bibaye mugihe kandi hari impungenge ko Koreya ya ruguru yaba iri gutegura igerageza ku bisasu bya kirimbuzi (Nuclear weapons) hakaba hari hashize imyaka itanu itagerageza ibisasu byayo bya nikereyeri.

Muri Gicurasi nibwo perezida wa Koreya y’amajyepfo Yoon Suk-yeol na Perezida wa Amerika Joe Biden bumvikanye ko hakoherezwa intwaro zikomeye za Amerika muri Koreya Y’epfo mugihe byaba bibaye ngombwa ko yirwanaho. Iki gikorwa cyafashwe nk’ubushotoranyi kuri Koreya ya ruguru.

Ikigo k’itangazamakuru muri Koreya ya ruguru KCNA cyatangaje ko imiryango y’abakozi muri iki gihugu yahuruye mu nama aho barahiye ko bazihorera kubanyamerika kubera “uruhare bagize” mu ntambara ya Koreya yabaye mu myaka ya 1950 kugeza 1953.

Iyi ntambara yahagaze ubwo ingabo z’impande zombi zumvikanaga ku kuba zihagaritse imirwano mu 1953, kuva ubwo ibihugu byombi bibana ku nkeke. Nkuko byemezwa na benshi iyi ntambara ntabwo yigeze irangira bya nyabyo kuko nta masezerano y’amahoro yigeze abaho.

Most popural

Show Rwanda on Instagram

Related News

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here