Umukuru w’igihugu cy’u Rwanda Paul Kagame akaba n’umuyobozi mukuru w’umuryango wa Commonwealth ugizwe n’ibihugu bikoresha ururimi rw’icyongereza , yashimiye abagize uruhare mu gutegura inama ya CHOGM kugirango igende neza.
Umukuru w’igihugu Perezida Paul Kagame yashimiye abateguye iy’inama ya CHOGM barimo abashinzwe umutekano ndetse n’abanyarwanda bose muri rusange kuko batumye igenda neza ndetse binayesha ishema igihugu , abashimira ukwitanga bagize.
Mu butumwa Perezida Paul Kagame yanyujije kuri Twitter yagize ati ” turashimira abagera ku 4,000 bifatanyije natwe muri CHOGM . ku bayobizi bagenze bajye byari ishema kubakira mwese mu Rwanda kugirango dushimangireko ko twiyemeje guharanira ejo hazaza heza hiyubashye ku baturage bo mu muryango wa Commonwealth , tubifurije urugendo rwiza “
Umukuru w’igihugu muri ubu butumwa yanyujije kuri Twitter ye akaba yakomeje ashimira abafashije mu gutegura iy’inama bose muri rusange , abashinzwe umutekano barinze abantu bose bayitabiriye , abakozi hirya no hino ahaberaga inama zitandukanye ndetse hamwe n’abanyarwanda bitanze kugirango chogm igende neza.
Umukuru w’igihugu yagize ati “ndabashimiye cyane mwahesheje ishema igihugu” , inama ya CHOGM yari iteraniye mu Rwanda ikaba yarasojwe kuri uyu wa gatandatu tariki 25 Kamena 2022 , aho hari hamaze icyumweru hanabera n’izindi nama ziyishamikiyeho.