Perezida Paul Kagame umukuru w’igihugu cy’u Rwanda ndetse akaba n’umuyobozi mukuru w’umuryango wa Commonwealth yongeye kwibutsa ko nta muntu n’umwe ukwiriye kumvako afite indangagaciro kurusha abanyarwanda.
Perezida Paul Kagame ibi akaba yabigarutseho ubwo yasubizaga ikibazo cy’umunyamakuru wa BBC mu kiganiro n’itangazamakuru cyabaye nyuma yo gusoza inama ya CHOGM aho cyabaye nyuma y’amasaha arenga atanu abakuru b’ibihugu naza goverinoma bari mu mwiherero.
Ubwo umunyamakuru ukorera ikinyamakuru cya BBC cyahagaritswe no gukorera mu Rwanda yabaza Perezida Paul Kagame ku kibazo cy’uko bivugwako U Rwanda rutangendera ku mahame n’indangagaciro zo kurengera ikiremwamuntu , umukuru w’igihugu ya mubwiyeko ibyo ataribyo kandi ko nta muntu n’umwe ukwiriye kumvako afite indangagaciro kurusha abanyarwanda.
Perezida Paul Kagame yavuzeko U Rwanda rudakeneye kwigishwa indangagaciro maze asubiza umunyamakuru ati ” ndashaka ku kwizeza ko nta muntu n’umwe kuri BBC cyangwa ahandi ahari hose wubahiriza indangagaciro kurusha uko tubikora hano mu Rwanda , kereka niba ushaka guhisha amakosa yabo bantu bifuza kutugenera indangagaciro “
Perezida Paul Kagame kandi yavuzeko abantu batagize amateka nka y’u Rwanda bashobora kumva ibishinjwa U Rwanda byo kutagira indangagaciro nkaho ari ukuri , ariko ashimangirako abanyarwanda bo bumva neza indangagaciro abandi bavugako rutagira.
Perezida Paul Kagame yagize ati “nta somo nta rimwe dukuneye kuri BBC cyangwa undi uwo ari wese . ibi ndabikubwira mbihagazeho . demokarasi n’ibindi uvuga bya gereza , nta muntu n’umwe mu Rwanda uri muri gereza adakwiriye kuba ayirimo kuko U Rwanda rufite inzego z’ubutabera kandi zikora neza …. Perezida Kagame ati ahubwo reka nkubwire hari abantu batari muri gereza kandi bagakwiriye kuba barimo “
Perezida Paul Kagame aha akaba yatanze urugero kuri ingabore Victoire uherutse guhabwa imbabazi , muri iki kiganiro n’itangazamakuru kandi hakaba ariho hatangarijwemo ko igihugu cya Gabon na TOGO byabaye ibinyamuryango bishya mu muryango wa Commonwealth , mugihe Perezida Paul Kagame yabaye umuyobozi mukuru wa Commonwealth asimbuye minisitiri w’ubwongereza Boris Johnson aho agiye kuyobora uy’umuryango imyaka isaga ibiri.
Perezida Paul Kagame asubiza ikibazo cy’umunyamakuru wa BBC