Umusaza witwa Judd pedalled w’imyaka 99 yatunguye benshi atsindira umudari w’ifeza(silver) mw’irushanwa ryo gusiganwa ku magare yabayemo uwa kabiri mu bantu barenga 5000 baryitabiriye baturutse hirya no hino ku Isi.
Uyu musaza yagenze ibirometero 3,779 mu minsi 26, ubwo ni ukuvuga ko byibura yatwaraga ibirometero 145 ku munsi!
Aya ni marushanwa yitwa ‘Road Worlds For Seniors’ aba buri mwaka, yari abaye ku nshuro ya gatanu, akaba yaragenewe abageze muzabukuru cyangwa se abafite uburwayi buzwi nka ‘dementia’. Abitabia aya marushanwa, bifashisha amagare atava aho ari yakozwe na sosiyete yo mui Norway yitwa ‘Motitech’.
Aya magare aba ahujwe na mudasobwa yerekana amashusho kuri ecran(TV screen) ku buryo umuntu uri kunyonga iryo gare aba yibona kuri TV atwaye ndetse asiganwa n’abandi, bitewe n’uburyo yanyonze, niko mudasobwa ibara ibirometero yatwaye, uwatsinze ni uba yatwaye ibirometero byinshi mu gihe gito. Iri koranabuhanga risanzwe rikoreshwa mu mazu akorerwamo imyitozo ngororamubiri(Gyms) n’ahandi..
Uyu musaza, Judd ni bwari ubwa kabiri yitabira iri rushanwa, bwa mbere yitabiriye iryabaye mu mwaka ushize wa 2020, kuva ubwo yatangiye kwitoza, mu magambo ye ati: “Uyu mwaka nashakaga gukora neza gusumya ubushize,”
Akomeza agira ati: “Nakoraga imyitozo nijoro ubwo abandi babaga bagiye kuryama, abakozi bakora mu ijoro banzaniraga ibinyobwa”.
Aya marushanwa aterwa inkunga na komisiyo yo gusiganwa ku magare mu bwami bw’abongereza, ategurwa mu rwego rwo gususurutsa abageze muzabukuru no kubarinda ubwigunge. Lindy Renaud uhagarariye ikigo kita ku bageze mu zabukuru yavuze ko aya marushanwa atuma abasaza n’abakekuru bibuka ibyo bakoze bakiri bato.
BBC