Mu isaha imwe n’iminota makumyabiri nitanu (1:25min) Perezida wa America Joe Biden yari mu kizamini cy’ubuzima , kurundi ruhande Visi Perezida we madamu Kamara Harris akaba yarimo kwandika amateka yo kuba umugore wa mbere wabaye Perezida wa leta zunze ubumwe za America.
Ububasha bwa Perezida wa leta zunze ubumwe za America bwayise bunjya mu biganza bya madame Kamara Harris , Harris w’imyaka 57 mu minota 85min ya yoboyemo America yari ayoboye igisirikare cya America kiruta ibindi byose kuri iy’isi.
Madame Harris , niwe wari ufite code z’ibisasu byakirimbuzi n’ubumara bya leta zunze ubumwe za America mu minota 85min yamaze kubutegetsi bwa America , Harris akaba yari afite ubushobozi bwo kuba yahindura politike ya America muri iyo minota.
Uko byagenze kugirango madame Kamara Harris abe Perezida wa America mu gihe k’iminota 85min
Byari kuwa gatanu tariki 19 Ugushyingo 2021 , Perezida Joe Biden ububashabwe yabanje kubushyikiriza Visi Perezida we Madame Kamara Harris icyo gihe Perezida Joe Biden yari yatewe ikinya umubiri hose ari gukorerwa igenzura ry’umubiri nkuko ibiro bya Perezida white house byabitangaje.
Bivungwako iyo umuntu akorerwa iri suzuma kugirango bigende neza umuntu aterwa ikinya umubiri hose maze agasinzira , kuko inshuro nyinshi umuntu ashobora no gukurirwamo imyanda muri uru rungano ngongozi , ni ibingibi byakorerwaga Perezida wa America Joe Biden mu gihe kingana n’iminota 85min.
Perezida Joe Biden akaba yeguye ku butegetsi bwa America mu gihe kingana n’iminota 85min agasimburwa na Visi Perezida we Kamara Harris akayobora America mu gihe k’iminota 85min maze akava ku butegetsi , Perezida Joe Biden akabusubirana.
Source :Al Jazeera