Kuri uyu wa 20 Nyakanga 2021 saa 8:30 za mugitondo hirya no hino mu Gihugu hatangiye Ibizamini bya Leta ku banyeshuri basoza icyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye, icyiciro cya 2 cy’amashuri yisumbuye n’ amashuri y’imyuga n’ubumenyingiro.
Ministeri y’ubuzima yatangaje ko mu banyeshuri batangiye ibizamini bya leta harimo abanyeshuri 106 barwaye icyorezo cya Covid-19 ndetse bakaba bashyiriweho uburyo bwogufashwa kugirango bakore ikizamini cya leta neza kandi batuje, abanyeshuri batangiye ibizamini bya leta bose hamwe bangana 195,000; harimo 122,000 bo mu cyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye, mu gihe abasoza umwaka wa gatandatu ari abanyeshuri 50,000, abarangije amashuri y’imyuga n’ubumenyingiro (TVET) bangana n’ 22,000.
Ikigo gishinzwe ibizamini n’ubugenzuzi mu mashuri abanza ndetse n’ayisumbuye ndetse n’ay’imyuga n’ubumenyingiro NESA (National Examination and School Inspection Authority) cyatangajeko ko hari abanyeshuri bagera ku 106 bagiye gukora ikizamini cya leta baranduye icyorezo cya Covid-19, muribo abagera kuri 20 biga mu mujyi wa Kigali.
Umuyobozi w’ikigo NESA Dr Bernard BAHATI yavuze ko ingamba zashyizweho mu kubafasha gukora ibizamini bya leta harimo kuba barashyiriweho icyumba kihariye cyo gukoreramo ibizamini kandi hanashyizweho uburyo bazajya bakurwa mungo zabo bakajyezwa aho bakorera ibizamini ndetse bakanabasubizayo.
NESA itangaza ko uretse abanyeshuri barwaye Covid-19 bashyiriweho uburyo bwo kwitabwaho, ndetse no koroherezwa gukora ibizamini bya leta, abandi banyeshuri bose barigufashwa gukora ibizamini hubahirizwa amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Covid-19.