Amahari hagati y’abanyamakuru Mike Karangwa na Mulindahabi Irene amaze ibyumweru hafi bitatu, aho bigeze, urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha, RIB rwabyinjiyemo.
Ibi byose byatangiye kuwa 7 Nyakanga 2021 ubwo mu Rwanda inkuru y’itandukana rya Mulindahabi Irene n’itsinda ry’abahanzikazi rya Vestine na Dorcas yari abereye Manager.
Nyuma y’umunsi umwe, kuwa 8 Nyakanga 2021, Irene abinyujije ku murongo wa YouTube w’inzu ye ifasha abahanzi ya MIE, yavuze iby’itandukana rye n’itsinda rya Vestine na Dorcas, yatangaje abagabo babiri bamugambaniye ndetse bagateza iryo tandukana. Abo bagabo avuga ni Karangwa Jean Michael (Mike Karangwa) na Nzizera Aimable.
Mike Karangwa ntiyemeranije n’ibyatangajwe na M. Irene, ahubwo yavuze ko ari ikinyoma cyahimbwe nawe(Irene) mu rwego rwo kumusebya ndetse akwiye kumusaba imbabazi.
Kuva icyo gihe ntibigeze bumvikana kugeza ubwo Ikibazo cyabo kigeze kuri sitasion ya RIB ya Nyamirambo.
Mike Karangwa usanzwe ukora kuri BTN Tv arashinja Irene gukwirakwiza amakuru y’ibihuha ndetse no kwangiza izina rye.
Akomeza avuga ko byamuviriyemo gutukwa, guterwa ubwoba, ndetse no gutakarizwa ikizere mu bandi.
Amakuru ava ku IGIHE ni uko Irene ashobora kuba yitabye RIB uyu munsi, ndetse ari gukurikiranwa ari hanze.
Iki cyaha kimuhamye, Irene ashobora guhabwa igihano cy’igifungo cy’imyaka hagati y’itatu n’itanu ndetse n’ihazabu y’amafaranga hagati ya 1,000,000 Frw na 3,000,000 Frw.