Inama y’ubuyobozi muri Twitter yatangiye gushyiraho ingamba zo kunaniza Elon Musk mu ngamba ze zo kugura urubuga nkoranyambaga rwa Twitter akarugira umutungo we bwite aho we avuga ko yifuza kurugira urubuga buri wese ashobora gutangaho igitekerezo ke ntakabuza.
Ibi byatangiye mu cyumweru gishize ubwo Elon Musk, umuherwe wa mbere ku isi yaguraga imigabane ingana na 9% by’imigabane yose ya Twitter bimugira umunyamigabane mukuru muri iyi sosiyete.
Musk yaje kuvugisha abantu ubwo yangaga kuba umunyamuryango w’inama nyobozi ya Twitter kubera ko ibi byari kumubuza kuba yatunga imigabane iri hejuru ya 15% by’imigabane yose muri Twitter bityo akaba atakwemererwa kwigarurira company yose nkuko abyifuza.
Kuba Elon Musk yagura Twitter bivuze ko azagura imigabane yose y’abanyamuryango bari basanzwe bafite imigabane muri Twitter. Musk arifuza kugura uru rubuga nkoranyambaga kuri miriyari zisaga 43 z’amadorari, ni mugihe ubwo twandikaga iyi nkuru, Twitter ifite agaciro ka miriyari 34.42 z’amadorari. Ni ukuvuga ko buri mugabane wa Twitter Musk yawugura amadorari $54,20 mubusanzwe umugabane wa Twitter ugura amadorari $45.75.
Inama nkuru y’ubuyobozi muri Twitter yafashe ingamba zirwanya kugurwa na Elon Musk
Inama nkuru y’ubuyobozi yatangije uburyo bwo kwirinda ko Elon Musk yagura company kubera ko Musk atangaza igiciro cye atigeze aha amahirwe abagize inama nkuru y’ubuyobozi mu kuba bagira ingingo bemeranyaho.
Ingamba zafashwe na Twitter harimo gushyiraho itegeko zibuza umuntu uwariwe wese kuba yatunga imigabane iri hejuru ya 15% muri company. Ibi bigerwaho iyo company yemeye kugabanya igiciro cy’umugabane wayo bityo imigabane yose ikagurwa n’abandi.
Uyu mupango ni uwa nyuma ufatwa na sosiyete iyo itifuza kuba yagurwa n’indi sosiyete cyangwa umuntu.
Elon Musk yatangaje ubwo yari mu biganiro bya TED 2022 ko mugihe kugura Twitter byaba bidakunze azakoresha umupango we wa 2 atigeze atangaza.
Ese kubera iki Elon Musk ashishikajwe cyane no kugura urubuga rwa Twitter?
Elon Musk mu magambo ye yatangaje ko yifuza kugira Twitter urubuga nkorangambaga rwa mbere ku Isi, urubuga buri wese yisanga ndetse akavuga icyo ashaka adacecekeshejwe (free speech)