Perezida Vladimir Putin w’uburusiya yaburiye ibihugu by’uburayi na America ko ntibidakorana neza n’igihugu cy’uburusiya ko hazabaho ibura ry’ibiribwa kw’isoko mpuzamahanga ryo kw’isi , mu gihe ibi bihugu byo muburengerazuba bw’isi byaba bikomeje gushyiraho ibihano uburusiya.
Perezida Vladimir Putin ibi yabigarutseho mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru ubwo yakiraga mugenzi we Perezida wa Belarus Alexandre Lukashenko , Perezida Putin yavuzeko ko hari ikibazo cy’ifumbire ikoreshwa mu buhinzi ko kandi kuba itarimo kuboneka byatewe n’amakosa yakonzwe n’ibihugu by’iburayi.
Perezida Vladimir Putin yavuzeko igihugu cy’uburusiya kizakorana n’abafatanya bikorwa ba bishaka ko nta muntu uzigera aheza igihugu cy’uburusiya nkuko ibihugu byo muburengerazuba bw’isi bishaka ku bigenza byitwaje intambara y’uburusiya na Ukraine.
Perezida Vladimir Putin w’uburusiya muri iki kiganiro n’itangazamakuru akaba yaravuzeko aho isi igeze ubu ko bidashobokako isi kuri ubu ishobora kwigarurirwa n’igihugu kimwe cyo nyine ngo kiyiyobore , kubera uburyo ibihugu byo muburengerazuba bw’isi biyobowe na America bikomeje gushyiraho ibihano by’ubukungu igihugu cy’uburusiya ngo gihagarike intambara cyatangije kuri Ukraine.
kuri uyu wa Kabiri mw’ijambo Perezida Joe Biden wa America yagejeje kw’itangazamakuru yongeye kumvikana avugako ibyo igihugu cy’uburusiya kirimo gukora muri Ukraine ko ari Jenoside , Biden asabako ibyitwaga ibyaha by’intambara byahindurirwa inyito bikitwa Jenoside .
Gusa Perezida w’ubufaransa Macron uri kwiyamamariza kuyobora iki gihugu kuri mpanda ye ya 2 yavuzeko ibyo bitakitwa Jenoside ahubwo ko ari ibyaha by’intambara , Macron agaruka ku kibazo cya Ukraine n’uburusiya Perezida Macron yavuzeko guterana amagambo kwa bayobozi batandukanye ntacyo byafasha mu guhagarika iy’intambara uburusiya bwajoje kuri Ukraine.
Perezida Vladimir Putin akaba yaratangajeko uburusiya buzakomeza intambara kugeza igihe uburusiya buzagera ku ntego nziza bwifuza , Putin akaba yaravuzeko ibiganiro by’amahoro ntamumaro byagize ko rero igihugu cye cy’uburusiya kigiye gukomeza intambara ku gihugu cya Ukraine ntaguhagarika cyangwa se agahenge kugeza bageze ku ntego nziza bashaka.
source : BBC