Umujura ukoresha ikoranabuhanga yashoboye kwiba amafaranga y’ikoranabuhanga azwi nka cryptocurrency angana n’ akayabo ka miriyoni $600 z’amadorari ya Amerika, ariko nyuma ayasubiza ba nyirayo ahembwa $500,000 by’amadorari n’ubudahangarwa.
Sosiyete ya Poly Network yagabweho icyo gitero k’ikoranabuhanga niyo yatangaje ko yibwe ndetse igahemba uyu mujura w’ikoranabuhanga cyangwa umu-hacker utaramenyekana.
Umukozi umwe wahoze akorera FBI yavuze ko nubwo Poly Network yasezeranije uwo mujura ubudahangarwa, nta kigo kigenga gifite ubwo bushobozi.
Ubu bujura buri mu bukomeye bwabayeho bw’amafaranga bukoreshejwe ikoranabuhanga, Poly Network yatangaje ko uwo mujura yifashishije intege nke zagaragaye mu mikorere ya mudasobwa zayo bityo agashobora kuzinjiramo akanakora ubwo bujura ntawe ubimenye.
Amenshi mu mafaranga yari yibwe yamaze kugarurwa, gusa uyu mujura(hacker) avuga ko adashishikajwe n’ibihembo.
Sosiyete ya Poly Network yijeje uyu mujura ko atazakurikiranwaho icyaha cy’ubujura, ndetse yanatangaje ko iri gukorana nawe neza, BBC dukesha iyi nkuru yavuze ko Poly Network itigeze ifata ubu bujura nk’ubujura, ahubwo ari umugiraneza werekanye ikibazo muri system zabo.
Ibi byateje impungenge mu mpuguke mu by’ikoranabuhanga kuko bishoboka ko hari abanyabyaha bazajya bakora ibyaha by’ikoranabuhanga bakabyitirira ubugiraneza.
BBC.