Mu gihe kingana n’amasaha 6, imbuga nkoranyambaga na serivisi zibarizwa mu kigo cya Facebook zahagaritse gukora bitunguranye, bisiga Isi yose mu icuraburindi.
Ibi byatangiye ubwo bamwe mu bakoresha imbuga zirimo WhatsApp, Facebook, Instagram, Messenger,.. batangiye kubona interuro zizwi nka Error messages ubusanzwe zigaragara iyo hari ibibazo tekiniki muri system, nyuma y’iminota Facebook ntiyari ikigaragara kuri internet.
Facebook yahise ifata iya mbere ihumuriza abayikoresha yifashishije urubuga rwa Twitter itanga ikizere ko ibintu birasubira mu buryo. Mike Schroepfer uhagarariye ikoranabuhanga muri Facebook yatangaje ko birafata umwanya munini kugira serivisi za Facebook zongere zisubire ku murongo 100%.
Kugera ubu ntiharemezwa neza icyateye Facebook guhagarara, ariko birakekwa ko byatewe n’imikorere mibi muri DNS(Domain Name System) ikoreshwa n’imbuga za Facebook twavuze haruguru. Kugira ngo byumvikane neza twasobanura DNS nk’igitabo kibika amakuru harimo n’amazina y’imbuga (urugero: www.showrwanda.com) zo kuri internet, niyo twifashisha kugira tugere ku mbuga twifuza gusura.
Ibibazo bifitanye isano na DNS byariyongereye aho muri uyu mwaka imbuga nyinshi zizwi cyane harimo Amazon.com, TheGuardian.co.uk,.. zagiye zihagarika mu buryo bumwe nka Facebook.
Guhagarara kwa Facebook byagize ingaruka zikomeye no ku bindi bigo by’ubucuruzi aho abakiriya bifashisha Facebook kugira bashobore kwinjira(Sign in) ku mbuga baguriraho ibicuruzwa, cyanga nk’izindi mbuga zifashisha amakuru ya Facebook kugira zikore, aha twavuga nka Tinder, urubuga rwifashishwa n’abashaka abakunzi.
Guhagarara kwa Facebook byaherukaga mu mwaka wa 2019 ubwo Facebook n’izindi mbuga zayo zahagararaga amasaha 24, icyabiteye ntikigeze gisobanuka. Abahanga bemeje ko bitatewe n’ibitero bikoreshwa ikoranabuhanga kuko bidashoboka ko byashira hasi icya rimwe imbuga 3.
Facebook ibinyujije mu itangazo kuri Twitter yiseguye kubagizweho ingaruka ndetse ibwira rubanda ko serivisi zayo ziri kugenda zisubira ku murongo.
Ibi bije mu gihe Facebook isanzwe iri kotswa igitutu, Frances Haugen wakoreye Facebook yashyize hanze inyandiko zirenga ibihumbi zivuga ku bushakashatsi bwakozwe na Facebook ubwayo bwerekana uburyo imbuga zayo zirimo na Instagram zitera abana b’abangavu kwiheba, ndetse bakaba bagira ibitekerezo bibaganisha ku kwiyahura. Nubwo Facebook yari ifite aya makuru ntacyo yigeze ibikoraho. Frances uraza gutanga ubuhamya imbere ya Senat ya Amerika aravuga no ku ruhare Facebook yagize mu myigaragambyo yo kuwa 6 Mutarama 2021 ubwo Joe Biden yari agiye gutangazwa nk’uwatsinze amatora, yabereye ku ngoro ishingirwamo amategeko izwi nka US Capitol.
Amakuru ava kuri The New York Times avuga ko ku biro bya Facebook abakozi bari bananiwe gusohoka cyangwa kwinjira kubera ko n’amakarita yabo afungura inzugi atarimo akora, ndetse n’uburyo bifashisha batumanaho ku mpamvu z’akazi bwari bwahagaze aho bamwe batangiye kwifashisha ubundi buryo burimo Zoom, LinkedIn na Discord kugira bavugane. Abahanga babishinzwe nabo bananiwe kwinjira ahari mudasobwa za mugabura(servers) kugira basuzume uko ikibazo kimeze.