Home Politiki Umunyamategeko w'igihugu cya Uganda yandikiye minisiteri ya Uganda ishinzwe imirimo n'ingendo muri...

Umunyamategeko w’igihugu cya Uganda yandikiye minisiteri ya Uganda ishinzwe imirimo n’ingendo muri Uganda ayisaba kwerekana ibyangombwa byemerera perezida Museveni bimwemerera gutwara imodoka

Umunyamategeko w’igihugu cya Uganda Hassan Male Mabirizi yandikiye minisiteri yiki gihugu cya uganda ishinzwe imirimo n’ingendo , ayisaba kwerekana ibyangobwa (perime) byemerera perezida wiki gihugu perezida Museveni bimwemerera gutwara imodoka.

Uyu munyamategeko yavuzeko yakunze kubona perezida Museveni atwaye imodoka ubwe ntahumutwaye , ariko uyu munyamategeko we ntamenye neza niba perezida Museveni afitiye uburenganzira bumwemerera gutwara imodoka.

Hassan Male Mabirizi , yakomeje avugako mu gihe perezida Museveni yaba afite ibyangombwa bimwerera gutwara imodoka yaba yarishe itegeko ry’igihugu cya uganda rigenako umuntu uhabwa ibyangombwa byo gutwara imodoka agomba kuba areba neza , Mabirizi we akavugako perezida Museveni afite ikibazo cy’uburwayi bw’amaso bitewe n’imyaka agezemo.

Mu gihe basanga perezida Museveni nta byangombwa afite bimwemerera gutwara imodoka , umunyamategeko wiki gihugu bwana Mabirizi avugako byaba ari ikibazo gikomeye ku gihugu cya uganda kuberako yaba atwara imodoka ntaburenganzira abifitite nabyo bikaba ari ukwica itegeko rigena abatwara ibinyabiziga mu gihugu cya uganda.

Uyu munyamategeko yavuzeko kari uburenganzira bwa buri munya-uganda kumenya amakuru y’ibibakorerwa no kumenya amakuru imitwarire y’abayobozi babo , uyu munyamategeko yibukije minisiteri ishinzwe imirimo n’ingendo mu gihugu cya uganda ko mu gihe yarenza iminsi 21 itaramusubiza izaba yishe itegeko biryo akazayijyana mu rukiko akayirega.

Mabirizi yavuzeko yifuza kurega perezida museveni kubera gutwara imodoka za leta ya uganda kandi nta bushobozi abifitiye , uyu munyamateko kandi yari aherutse kujyana munyiko umuyobozi w’urwego rw’ubwiyunge muri uganda robert kyagulanyi uzwi nka Bobi Wine amushinza ku kuba yarabonye uruhushya rwo gutwara imodoka mu buryo butemewe n’amategeko agenga gutwara ibinyabiziga muri uganda.

 

ShowRwanda Writter
ShowRwanda Writter is an editor at showrwanda.com, he covers the entertainment and politics in Rwanda and around the world.

Most popural

Show Rwanda on Instagram

Related News

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here