Igikombe cya Africa , AFCON2021 cyatangiye mu kwezi kwa Mutarama kirikugenda kigana ku musozo nyuma yo gutangira amakipe akagenda akuranamo kuri ubu igikombe gisigayemo amakipe 4 harimo na 3 yaje muri iki gikombe ahabwa amahirwe yo ku cyegukana.
Nyuma yo kugaragaramo ugutungurana gutandukanye guhera mu matsinda y’ikigikombe cya Africa aho Igihugu nka Algeria cyahabwaga amahirwe yo kwegukana iki gikombe cyatashye gitsinze igitego kimwe gusa muri iri rushanwa bagitsinze Igihugu cya Ivory coast mu mukino batsinzwemo ibitego (3-1).
Mu mikino ya 1/4 kirangiza muri AFCON2021 , Igihugu cya Senegal cyaje gutsindamo ibitego (3-1) Igihugu cya Guinea Equatorial , Igihugu cya Guinea Equatorial cyabaye Igihugu cya mbere kinjije igitego mu izamu ry’igihugu cya Senegal kuva ir’irushanwa ry’igikombe cya Africa ryatangira.
Igihugu cya Senegal kigeze muri 1/2 kimaze gukuramo Igihugu cya Guinea Equatorial kiyitsinze kihirusha ku bitego (3-1) , nyuma yuko iki gihugu cya Senegal cyazamutse mu matsinda batsinze umukino umwe indi barayinganya gusa Senegal kuva yagera muri 1/8 cya AFCON2021 irigutsinda urusha cyane abo baba bahanganye nkuko byari byitezwe kuri iki gihugu.
Igihugu nka Egypt nacyo cyageze muri 1/2 nyuma yo gusezerera Igihugu cya Morocco ku bitego (2-1) harimo n’igitego cya Salah , Igihugu cya Egypt nacyo cyikaba cyaraje muri iki gikombe gihabwa amahirwe yo ku cyegukana bakaba bakomeje kubyerekana nyuma yogutsinda Morocco muri 1/4 kirangiza muri AFCON2021.
Muri 1/2 kirangiza muri AFCON2021 ikomeje kubera muri Cameroon , Igihugu cya Egypt kikaba kizahura n’igihugu cya Cameroon nyumayuko Cameroon ikuyemo Igihugu cya Gambia ku bitego (2-0) , Senegal yo ikaba izahura n’igihugu cya Burkina Faso nyuma yo gutungurana bikomeye ikagera muri 1/2 kirangiza isezereye Igihugu cya Tunisia cyari cyakuyemo Igihugu cya Nigeria cyahagabwa amahirwe yo gutwara igikombe cya Africa.