Muri iki gihe ikibazo cy’ibiyobyabwenge na magendu gikomeje kugaragazwa nk’ikibazo gihangayikishije rubanda nyamwinshi , hari Abaturage bo mu karere ka Burera basigaye batinya gutanga amakuru y’abakwirakwiza baka nacuruza ibiyobyabwenge muri ako karere kuberako iyo batanze ayo makuru , ababacurizi b’ibiyobyabwenge ba bangiriza imyaka bakana bicira amatungo nk’inka n’ihene mu rwego rwo kubihimuraho.
Ubuyobozi bw’intara y’amajyaruguru bw’ibukije abaturage ko hatabayeho ubufatanye mu guhashya ibiyobyabwenge na magendu nta buryo byacika burundu , Ubuyobozi bwasabye abaturage bo mu karere ka Burera kujya batungira agatoki Inzego z’ubuyobozi z’ibishinzwe ababikora kungirango bajye bamenyekana hakiri kare.
Ni inshuro nyinshi Ubuyobozi bukangurira abaturage kudahishira abafite aho bahuriye n’ibikorwa by’amagendu kumwe n’ibiyobyabwenge cyane ababicuruza bakanabitunda bazwi nk’abarembetsi ku girango bafatwe maze babihanirwe.
Abaturage bo mu karere ka Burera baganira n’itangazamakuru bavuzeko inshuro nyinshi abo barembetsi babanyuraho bagiye ku bitunda , bakavugako iyo umuturage abareze abarembetsi bakora kuburyo bushoboka kose bakamenya uwabareze aho atuye maze umuturage bugacya asanga amatungo ye bayishe.
Umuyobozi w’intara y’amajyaruguru Munyagarugero Dancira yavuzeko asanga nta muntu ukwiriye kurebera cyangwa se ng’ayishire ibikorwa by’uburembetsi kuko bigira ingaruka zo kudacika burundu , akaba aburira aba gikora ibyo bikorwa ko bakwiye kubicikaho hakiri kare ingaruka zitarabageraho.
Goverineri w’intara y’amajyaruguru Munyarugero yasabye abaturage kutajenjekera abakora ibikorwa by’uburembetsi kuberako ari abantu badasiba guhimba amaheri mashya y’uburyo babikoramo , mu gihe hagize abo bamenye bajya ba batangira amakuru kugirango ubuyobozi bubafate bahanwe n’amategeko.