Home Mu Mahanga Perezida Vladimir Putin yatangajeko ibihano igihugu cye gishobora gufatirwa kubera ikibazo cya...

Perezida Vladimir Putin yatangajeko ibihano igihugu cye gishobora gufatirwa kubera ikibazo cya Ukraine bifashwe na America ndetse n’umuryango w’ubumwe bw’uburayi ko ibyo bihano ntacyo bizatwara igihugu cy’uburusiya kuko ari ibintu bamenyereye kuva mu mwaka 2014 uburusiya bufata agace ka cremia

Perezida Vladimir Putin w’igihugu cy’uburusiya aganira n’itangazamakuru , yavuzeko ibihano igihugu cye cy’uburusiya gishobora gufatirwa na America ndetse n’umuryango w’ubumwe bw’uburayi kubera ikibazo cya Ukraine ntacyo bizatwara igihugu cy’uburusiya kuko kimaze kumenyera kubaho muri ubwo buryo kuva mu mwaka 2014.

Kuva mu mwaka wa 2014 igihugu cy’uburusiya kiri mu bihano cyafatiwe na America kubufatanye n’umuryango w’ubumwe bw’uburayi nyuma yo gushinjwa kwigarurira agace ka cremia kafatwaga nk’agace k’igihugu cya Ukraine , ibi bihano byafatiwe igihugu cy’uburusiya ntabwo byigeze bigira ingaruka zikomeye k’ubukungu bwiki gihugu cy’uburusiya kuko ari ibihano byafatiwe ibigo by’ubucuruzi ndetse n’abantu ku giti cyabo , mu gihe uburyo bwo kwishyurana no gukoresha bank mpuzamahanga byo byakomeje gukora nk’ibisanzwe.

Ibi Perezida Vladimir Putin yabigarutseho ari mukiganiro n’itangazamakuru aho yaramaze kubonana na Perezida Alexandre Lukashenko w’igihugu cya Belarus aho impande zombi zari zimaze kwemeranya kongera igihe k’imyitozo y’ingabo ibihumbi 30 z’uburusiya niza Belarus iri kubera muri iki gihugu cya Belarus mu biro-metero 150 uvuye mu murwa mukuru w’igihugu cya Ukraine.

Ibintu bikomeje kuba bibi mu burasirazuba bw’igihugu cya Ukraine ubwoba bw’intambara ishobora kwaduka hagati ya Ukraine n’uburusiya buri kwiyongere umunsi k’umunsi , mu burasirazuba bw’igihugu cya Ukraine mu gace ka Don basi ahari intara zamaze kuvugayuko zamaze kwiyomora kuri Ukraine burundu muri akagace ka Don basi ibikorwa byo gukozanyaho na leta ya Ukraine byo bikaba bikomeje.

Ubungubu ntibikivugwako ingabo z’uburusiya zashyizwe ku mupaka w’igihugu cya Ukraine ari ingabo ibihumbi ijana gusa , ahubwo ubutasi bwa America buvugako iz’ingabo uburusiya bwazogereye ziva ku bihumbi 100 zigera ku bihumbi 190 ziri ku mupaka w’ibihugu byombi , bikaba aribwo bwa mbere byongeye kubaho ko hakusanyirizwa ahantu hamwe ingabo zirenga ibihumbi ijana kuva intambara y’isi ya Kabiri yarangira.

Abategetsi ba America batangajeko kuva tariki 30 Mutarama abasirikare bu b’uburusiya bari hafi y’umupaka w’igihugu cya Ukraine bari ibihumbi ijana , aba bategetsi bagakomeza bavugako muri iy’iminsi mike cyane igera kuri 19 cyangwa 20 abasirikare bu b’uburusiya biyongereye cyane bagera ku bihumbi 190 , iy’imibare irimo abasirikare bakikije umupaka wa Ukraine , abari muri Belarus , abari muri cremia n’abandi basikare batandukanye bari mu burasirazuba bw’igihugu cya Ukraine.

Abadiporomate ba America kandi bavuzeko yuko bahamya ijana kw’ijana ko uburusiya burigusha impamvu y’imburutso yatuma butera Ukraine mu minsi iri imbere , kuwa kane Perezida Joe Biden wa leta zunze ubumwe za America yavuzeko ibitero bya gisirikare by’uburusiya bishobora kwaduka vuba ko Perezida Vladimir Putin yamaze gufata umwanzuro ntakuka wo gutera igihugu cya Ukraine.

Biden abinyujije kurukutarwe rwa Twitter yaragize ati ” abaturage ba America bari hamwe , uburayi buriyunze , umuryango wa OTAN naho uriyunze , isi yose iratengamahaye kandi iriyunze , uburusiya bungomba guhitamo intambara n’ingaruka zayo zikakaye zizanwa niyi ntambara cyangwa bugahitamo inzira ya diporomasi bikazana umutekano kuri buriwese ” , uburusiya buvugako ibi bivugwa ntashingiro bifite , bugashinza America guhembera amakimbirane ibinyujije mw’itangazamakuru na poropaganda.

Uburusiya bwakomeje guhakana umugambi wo gutera igihugu cya Ukraine buvugako nubwo hari abasirikare ibihumbi ijana bashyizwe ku mupaka wabwo na Ukraine ari abasirikare bari mu myitozo gusa ntagahunda yo gutera igihugu cya Ukraine ihari , ubutegetsi bwa Moscow buvuga yuko buri gukora ibishoboka byose ngivane abasirikare bayo hafi n’umupaka wa Ukraine .

Ibingibi ariko leta y’uburusiya irigukora ntago byamaze impugenge ibihugu byo muburengerazuba bw’isi byavugagayuko uburusiya bufata amashusho butwara abasirikare bamwe nyuma bukazana abandi ahubwo bikubye inshuro ebyeri kuruta abo bwari bwataye , Perezida Joe Biden aherutse kubwira itangazamakuru ko bafite impamvu zo kwemerayuko igihugu cy’uburusiya kiri mu bikorwa byo gushaka imbarutso y’ikinyoma yatuma uburusiya butera Ukraine.

Umunyamabanga mukuru America ushinzwe ububanyinamahanga Bwana Antony Blinken nawe yabwiye akanama gashinzwe umutekano k’umuryango wa bibumbye ko uburusiya buri gutegura igikorwa nk’icyo ngicyo , Blinken kandi yavuzeyuko nabo batazi neza igishobora kwifashishwa n’igihugu cy’uburusiya bukagifata nk’imbarutso , ngariko America irabizi neza ko uburusiya buri gukora ibishoboka byose ngo iy’imbarutso Iboneke.

Leta zunze ubumwe za America ntabimenyetso zatanze by’ibingibi ubutegetsi bwayo buvuga ku gihugu cy’uburusiya byagaragaza ko ari ukuri bari kuvuga , ndetse kandi na bwana Antony Blinken nawe akaba yaravuzeko hari abantu benshi bashobora ku bishidikanyaho cyane.

Source : Al Jazeera

ShowRwanda Writter
ShowRwanda Writter is an editor at showrwanda.com, he covers the entertainment and politics in Rwanda and around the world.

Most popural

Show Rwanda on Instagram

Related News

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here