Muri Arabia Soudita nyuma yuko leta ikuyeho amahame y’idini ya Islam igenderaho akumira umugore gukora imirimo ikorwa n’abagabo , abagore ibihumbi 28 basabye akazi muri sosiyete itwara gariyamoji 30 muri bo bahabwa akazi

Muri Arabia Soudita nyuma yuko leta ikuyeho amahame y’idini ya Islam igenderaho akumira umugore gukora imirimo ikorwa n’abagabo , abagore ibihumbi 28 basabye akazi muri sosiyete itwara gariyamoji 30 muri bo bahabwa akazi

Mu gihugu cya Arabia Soudita nyuma y’imyaka myinshi abagore n’abakobwa bo muri iki gihugu cya Arabia Soudita batemerewe kujya mu mirimo imwe n’imwe kubera umuco wiki gihugu , ubu noneho iki gihugu cya Arabia Soudita cyemereye abagore n’abakobwa b’abanya-Arabia Soudita nabo gukora imirimo yari isanzwe igenewe gukora abagabo gusa bo muri iki gihugu.

Ubu burenganzira igihugu cya Arabia Soudita cyatanze ku bagore n’abakobwa biki gihugu , byatumye abanya-Arabia Soudita kazi bagaragara kw’isoko ry’umurimo mu buryo bwagutse cyane muri iki gihugu cya Arabia Soudita aho muri iki gihugu hatanzwe itangazo ry’akazi k’imyanya 30 igenewe abashoferi batwara gariyamoji mu bagasabye hagaragaramo abagore ibihumbi 28 by’abanya-Arabia Soudita kazi.

Ikigo cy’abanye-esupanye gikora ubwikorezi bw’agariyamoji mu gihugu cya Arabia Soudita cyashyize iy’imyanya kw’isoko cyemereye gutanga amahugurwa yo gutwara gariyamoji ku bagore bahahwe akazi ko gutwara uko ari 30 , cyikanabahemba mu gihe kingana n’umwaka umwe mbere yuko batangira akazi ko gutwara gariyamoji muri Werurwe umwaka wa 2023.

Aba banya-Arabia Soudita kazi bahahwe akazi , nyuma y’amahugurwa bazaba barahahwe bazaba bashobora gutwara gariyamoji zigendera ku muvuduko urihejuru mu muhanda uhuza umugi wa Makha na Madina ukoreshwa cyane n’abayoboke b’idini rya Islam babarirwa muri za miliyoni buri mwaka mu gihe cy’umutambagiro w’idini rya Islam.

Ni ubwa mbere mu mateka y’igihugu cya Arabia Soudita , abanya-Arabia Soudita kazi bazaba bahahwe uburenganzira bwo kwinjira muri uyu mwuga wo gutwara gariyamoji , doreko ubundi gutwara gariyamoji muri iki gihugu cya Arabia Soudita ubusanzwe ari umwuga wakorwaga n’abagabo gusa bo muri iki gihugu cya Arabia Soudita.

Mu mwaka wa 2018 nibwo abanya-Arabia Soudita kazi bahahwe uburenganzira bwo gutwara imodoka muri iki gihugu , mu gihe mwaka wa 2019 aribwo abanya-Arabia Soudita kazi bahahwe uburenganzira bwo gusohoka mu rugo nta ruhushya rw’umugabo babanje gusaba , muri uyu mwaka wa 2019 kandi nibwo abanya-Arabia Soudita kazi bemerewe kwibana munzu no kwihangira imirimo yabo bwite.

Comments

No comments yet. Why don’t you start the discussion?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *