Home Politiki OTAN na leta zunze ubumwe za America bahangayikishijwe n'ibitero uburusiya bushaka kurasa...

OTAN na leta zunze ubumwe za America bahangayikishijwe n’ibitero uburusiya bushaka kurasa ku gihugu cya Ukraine , cyahoze muri leta z’abasoviyete

Mu myaka y’abanje n’ibinyejana , kuri ubu nibwo ku mugabane w’iburayi hari ubwoba bw’intambara ishobora guteza ibibazo uyu mugabane , uy’umwuka w’intambara ukomeje gutezwa n’igihugu cya Ukraine n’abambari biki gihugu n’igihugu cy’uburusiya.

Igihugu cy’ubwongereza cyohereje ibifaru n’ibisasu bya misire by’intambara biraswa mu ntera ngufi ndetse bunoyereza ibisasu bya misire birasa ibifaru by’intambara, ubwongereza bugatangazako arukugirango bufashe Ukraine mu rwego rwo kwirwanaho mu gihe baba batatswe n’igihugu cy’uburusiya.

Ibi bikorwa bya gisirikare bikozwe nyuma yuko igihugu cy’uburusiya cyashyize abasirikare barenga ibihumbi 100 ku mupaka wacyo n’igihugu cya Ukraine kandi bakaba bakomeje imyitozo ya gisirikare nkuko minisitiri w’ingabo w’ubwongereza Ben Wallace abivuga , akavugako kandi iz’ingabo z’uburusiya ziteguye mu gihe cyose intambara yaba itangiye bahita binjira muri Ukraine bakayifata kuburyo bworoshye.

minisitiri Ben Wallace yabwiye abadepite biki gihugu cy’ubwongereza ko hari itsinda ry’abasirikare ba bongereza rito ringomba kunjya muri Ukraine mu gutanga amahugurwa ya gisirikare kubera impamvu yuko uburusiya bushobora gukoresha abasirikare babwo bari ku mupaka bakagaba igitero muri Ukraine.

Hagati y’uburusiya na Ukraine n’abambari bayo umunota kuhundi ibintu bikomeje gufata indi ntera iganisha ku ntaramba , inkuru nyinshi zikomeje kumvikana zivugako igihugu cy’uburusiya gishaka gutera Ukraine cyikayigarurira mugihe zinavugako America na OTAN nabyo byiteguye gufasha igihugu cya Ukraine mu ntambara ukivuna umwanzi wayo uburusiya.

Kuri ubu aho bigeze aha ku nkuru dukesha ikinyamakuru Al Jazeera gikurikiranira hafi ibyuyu mwuka mubi w’intambara nuko Ukraine n’abambari bayo bafite ubwoba bw’igihugu cy’uburusiya gishobora kuba cyarateguye intambara kubarusha , uyu mwuka mubi w’intambara urikuzamuka nyuma yuko OTAN n’igihugu cy’uburusiya binaniwe kumvikana mu biganiro bigamije guhosha uyu mwuka mubi byabaye mu cyumweru cyashize.

Kuri uyu wa kabiri tariki 18 mutarama 2022 , umunyamabanga umukuru wa OTAN Jans Stoltenberg yongeye gusaba uburusiya ko hakongeraho kubaho ibiganiro by’amahoro kubera umwuka w’intambara ukomeje gututumba ishobora kwaduka ku mugabane w’iburayi .

Igihugu cy’uburusiya cyo kirigusaba igisubizo kimwe ibihugu byo muburengerazuba bw’isi na OTAN , igisubizo kivugako ko nta masezerano igihugu cya Ukraine kizagirana n’umuryango wa OTAN yo kwinjiramo cyangwa se OTAN ibe yagira ibikorwa byayo yakaguririra mu bihugu byo muburasirazuba bw’isi , kuri ubu noneho igihugu cy’uburusiya gisankaho aricyo kiri gushyira igitutu kuri America na OTAN ubwabyo , aho kugirango aribyo bishyira igitutu k’uburusiya.

Source : Al Jazeera

ShowRwanda Writter
ShowRwanda Writter is an editor at showrwanda.com, he covers the entertainment and politics in Rwanda and around the world.

Most popural

Show Rwanda on Instagram

Related News

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here