Umunyarwandakazi w’umusifuzi Mukansanga salima umugore wa mbere mu mateka wa sifuye igikombe cya Africa ayoboye umukino ari hagati mu kibuga , ni umusifuzi wagarutsweho n’abakunzi b’umupira nyuma yo gusifura umukino wahuzaga igihugu cya Guinea n’igihugu cya Zimbabwe.
Umusifuzi Mukansanga salima akaba yaratoranyijwe mu basifuzi bazasifura igikombe cya Africa AFCON2021 akaba ari we mugore wa mbere muri iki gikombe wari ugiye kugisifura ayoboye umukino mu kibuga rwagati nk’umusifuzi mukuru w’umukino.
Mukansanga salima akaba yaragiye gusifura igikombe cya Africa nyuma yo kuva gusifura amarushanwa y’igikombe cy’isi cya bagore , akaba ari umusifuzi ugaragaza ubuhanga budasanzwe mu misifirire ye binjyanye nuko ayobora umukino kuva umukino utangiye kugeza urangiye.
Mu mukino wahuje igihugu cya Guinea n’igihugu cya Zimbabwe wayobowe nuyu mugore Mukansanga salima abahukurinye bashimye cyane uburyo uyu mugore yawitwayemo banavugako hari benshi yarushishe bari gusifura iki gikombe cya Africa.
Umutoza wa Zimbabwe ubwo umukino wari urangiye akabazwa ku misifirire uko yayibonye yavuzeko ubundi imikino y’abagabo irangwa akenshi n’amahari aba ari hejuru kandi azamuka buri kanya , ati ariko uruya mugore we yakoze neza cyane muri uyu mukino ir’ijoro.
Mukansanga salima akaba amaze kwitwara neza no kugaraza imisifurire myiza mu mikino 2 amaze gusifura muri iki gikombe cya Africa , abakurikirana iki gikombe cya Africa yaba abahuvuga n’abawanariza bavugako ari umusifuzi uri kurwego rwiza by’umwihariko akaba ari n’umusifuzi w’umugore.
Mukansanga Salima akaba ari mu basifuzi bafite amanota meza aho igikombe cya Africa kigeze ubungubu akaba ashimirwa uburyo akomeje kwitwara neza ku nshuro ye ya mbere yitabiriye gusifura igikombe cya Africa.
Mukansanga salima akaba ari umunyarwandakazi w’umusifuzi mpuzamahanga wavutse 1988 akaba afite imyaka 34 yamavuko , akaba amaze kwitabira gusifura igikombe cy’isi cya bagore cyabereye mu bufaransa umwaka 2019 akaba yaranabaye umugore wa mbere usifuye igikombe cya Africa kuva cyatangira gukinwa.