Mu gihugu cya Kenya imirambo igera kuri 20 yakuwe mu mugezi yala uherereye mu burengerazuba bwiki gihugu cya Kenya , nkuko byatangajwe n’imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu muri iki gihugu cya Kenya.
Ubuyobozi bwumwe muri iy’imiryango iharanira uburenganzira bwa kiremwa muntu muri iki gihugu cya Kenya bwatangajeko imyinshi muri iyo mibiri yakuwe mu mugezi witwa Yara wiroha mu kiyaga cya Victoria ikaba yarifunze mu mifuka iboshye mu gihe indi mirambo yari yaciwe bimwe mubice byayo by’umubiri.
Uy’umuryango wakomeje utangazako hari imirambo itaramenyekana banyirayo nayo iherutse kuboneka ikabanza gushyirwa mu buruhukiro nyuma iyigera ku icyenda igashyingurwa mu mva rusange muri iki gihugu cya Kenya.
Inzego z’ubuyobozi bw’ibanze mu gihugu cya Kenya bwavuzeko iyo mirambo ikunda gukurwa mu migezi , ijugunywa mu migezi mu masaha ya n’ijoro Kandi ko abakora ibi bikorwa byakinyamaswa batari babasha ku menyekana.
Ubuyobozi bw’igipolice cya Kenya bwongeye gusaba abanya-kenya kureka gukomeza gukora ibikorwa nkibi by’ubwicanyi b’ubibutsako ari ibyaha bihanwa n’amategeko kandiko abazabifatirwamo bazahanwa byihanukiriye.
Police ya Kenya ikaba yavuzeko ikomeje gukora iperereza kugirango abakoze n’abihishe inyuma yib’ibyaha bafatwe maze bahanwe n’amategeko , ikaba yatangajeko nta muntu numwe uramenyekana waba ari mu maboko ya police akurikiranweho kugira uruhare muri ubu bwicanyi.
Source : Africanews