Home Africa Niger : Perezida Bazoum agiye kurengwa ibyaha by'ubugambanyi no guteza umutekano muke...

Niger : Perezida Bazoum agiye kurengwa ibyaha by’ubugambanyi no guteza umutekano muke muri Niger

Itsinda rya basirikare ryahiritse ku butegetsi , Perezida Mohamed Bazoum , ryatangajeko rigiye ku mugeza imbere y’urukiko ubundi agakurikiranwa n’ubutabera bw’igihugu cya Niger ku byaha ashinjwa birimo ubugambanyi bwo ku rwego rwo hejuru ndetse no guteza umutekano muke muri Niger.

Mu itangazo ryasomewe kuri televiziyo y’igihugu cya Niger , umuvigizi w’igisirikare muri ik’igihugu cya Niger , Col Major Amadou Abdramane akaba yaravuzeko bamaze igihe bakusanya ibimenyetso kuri Perezida Mohamed Bazoum wahiritswe ku butegetsi ndetse nabo bise ibyitso bye , baba abimbere mu gihugu no hanze yacyo.

Kuva tariki 26 Nyakanga 2023 , Perezida Mohamed Bazoum wahiritswe ku butegetsi ndetse n’umuryango we bakaba bafungiye mu rugo rwe mujyi mukuru w’iki gihugu cya Niger , Niamey , ndetse amahanga by’umwihariko umuryango wa CEDEAO bakaba bakomeje kotsa igitutu aba basirikare bamuhiritse ku butegetsi ngo bamusubizeho.

Gusa ik’igitutu kikaba ntamusaruro kigeze gitanga doreko noneho nyuma y’uko uyu Perezida Mohamed Bazoum ahiritswe ku butegetsi ikigiye gukurikiraho ari ukugezwa imbere y’urukiko ashinjwa ibyaha birimo ku gambanira igihugu cya Niger ndetse no kugitezamo umutekano muke , nk’ikimenyetso cy’uko nta gahunda ihari yo kuba yasubizwa ubutegetsi yahiritsweho.

Ir’itangazo kandi rikaba ritangajwe nyuma y’uko Perezida w’igihugu cya Nigeria , Bola Tanubu , kuri ubu akaba anayoboye umuryango wa CEDEAO akaba yari yatangajeko Abdourahamane Tchiani kuri ubu uyoboye ik’igihugu cya Niger yemeye kugirana ibiganiro n’abayobozi baturutse mu muryango wa CEDEAO.

Uy’umuryango wa CEDEAO kandi ukaba waramaze no kwemeza umwanzuro wo kohereza ingabo muri ik’igihugu cya Niger mu rwego rwo gukoresha ingufu za girikare hagasubizwaho Perezida Mohamed Bazoum wahiritswe ku butegetsi mugihe izindi nzira z’ibiganiro mu buryo bwa dipolomasi zaba zanze burundu.

Gusa n’ubwo CEDEAO yafashe umwanzuro wo kohereza abasirikare muri Niger , ikaba yaraburiwe inshuro nyinshi ko ishobora guteza intambara muri Africa y’uburengerazuba doreko bimwe mu bihugu bigize uy’umuryango birimo Mali na Burkina Faso byatangajeko umunsi Niger yatangijwe intambara bizayita biyitabara kuko ngo nabyo bizaba byatewe.

ShowRwanda Writter
ShowRwanda Writter is an editor at showrwanda.com, he covers the entertainment and politics in Rwanda and around the world.

Most popural

Show Rwanda on Instagram

Related News

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here