Umukuru w’igihugu Perezida Paul Kagame akaba n’umugaba w’ikirenga w’ingabo z’u Rwanda (RDF) , kuri uyu wa kane , tariki 17 Kanama 2023 , yakurikiranye imyitozo yo kurasa y’ingabo z’u Rwanda (RDF) yabereye mu kigo cya gisirikare cya Gabiro , akaba ari imyitozo izwi kw’izina rya Exercise Hard Punch 04/2023.
Iy’imyitozo kandi yabaga ku nshuro y’ayo ya kane , akaba ari imyitozo yakurikiranwe n’abandi basirikare bo ku rwego rwo hejuru mu ngabo z’u Rwanda barimo Gen Mubarakh Muganga , Gen Kayonga , Gen Kazura , Gen Nyamvumba kumwe n’abandi basirikare basezerewe mu ngabo z’u Rwanda barimo Gen Rwarakabije , Col Dodo na Col Charles Musitu.
“Exercise Hard Punch 04” akaba ari imyitozo ikorwa n’abasirikare b’ingabo z’u Rwanda (RDF) , akaba ari imyitozo kandi ikoreshwamo intwaro zigiye zitandukanye zikoreshwa mugihe cy’urugamba ndetse akaba ari imyitozo abasirikare b’ingabo z’u Rwanda bagaragarizamo ubushobozi bwabo mugihe cy’urugamba , aho ari ku nshuro ya kane yaririmo irabaho.
Umukuru w’igihugu Perezida Paul Kagame akaba n’umugaba w’ikirenga w’ingabo z’u Rwanda , ubwo yasozaga gukurikirana iy’imyitozo izwi nka Exercise Hard Punch 04/2023 , akaba yarahuye n’abasirikare bahereye mu kigo cya gisirikare cya Gabiro ubundi yongera kuganira nabo , nyuma yo gukurikirana imyitozo ya Exercise Hard Punch 04/2023.
Perezida Paul Kagame ubwo yahuraga n’abasirikare b’ingabo z’u Rwanda bari mu kigo cya gisirikare cya Gabiro , akaba yarabageneye ubutumwa bubibutsako ingabo z’u Rwanda zitabereyeho gushoza intambara ahubwo ko ingabo z’u Rwanda zibereyeho kwirinda no kurinda amahoro.
Perezida Paul Kagame kandi akaba yaravuzeko nk’akazi ku mwuga gakorwa n’ingabo z’u Rwanda , RDF , ko RDF itarinda igihugu gusa ahubwo ko yubatse igihugu , iracyubaka ndetse kandi ko RDF izanakomeza kucyubaka (igihugu) , Perezida akaba yaranahaye n’izindi mpanuro nyinshi ab’abasirikare b’ingabo z’u Rwanda.