Home Africa Niger : Abahiritse ubutegetsi bafunze ingendo z'indege mu kirere cya Niger

Niger : Abahiritse ubutegetsi bafunze ingendo z’indege mu kirere cya Niger

Mu gihugu cya Niger , abasirikare bahiritse ku butegetsi Perezida w’iki gihugu cya Niger , Mohamed Bazoum , bafunze ingendo z’indege mu kirere cya Niger ubundi batangazako hafashwe uwo mwanzuro nyuma y’uko bakiriye amakuru avugako ubutegetsi bushobora kugabwaho ibitero.

Ubutegetsi bwa gisirikare kuri ubu buyoboye igihugu cya Niger , bukaba bwafashe umwanzuro wo gufunga ikirere cya Niger nyuma y’uko igihe cyangwa nyiranarengwa bari bahahwe n’umuryango wa CEDEAO wo ku itariki 6 Kanama 2023 , yarangiye kuri ik’icyumweru.

Umuryango wa CEDEAO , nyuma y’uko aba basirikare b’igihugu cya Niger bahiritse ku butegetsi Perezida Mohamed Bazoum , ukaba wari waburiye ndetse unatangazako uhaye icyumweru kimwe aba basirikare bahiritse ubutegetsi kuba ba busubije Perezida Mohamed Bazoum.

Ubundi CEDEAO ivugako mugihe bitakubahirizwa hashobora gukoreshwa imbaraga za gisirikare kugirango Perezida Mohamed Bazoum asubirana ubutegetsi bwe kuri ubu yahiritsweho gusa abasirikare ba Niger bamuhiritse ku butegetsi bakaba bararahiriye kurwana nuwo ariwe wese uzabashozaho intambara.

Ibihugu nka Mali , Burkina Faso , Algeria ndetse na Guinèe , nabyo bikaba byaraburiye CEDEAO kutibeshya ikoresha imbaraga za gisirikare yivanga mu bibazo byihirikwa ry’ubutegetsi muri Niger ndetse abategetsi ba Mali na Burkina Faso bavugako igikorwa icyo ari cyose cya gisirikare kuri Niger kizafatwa nkaho ib’ibihugu nabyo bigabweho igitero biyite bitabara Niger.

Nyuma y’uko nyiranarengwa yari yatanzwe n’umuryango wa CEDEAO irangiye ubu hakaba hakomeje kwibazwa ikigiye gukurikiraho , ni mugihe Perezida wa Nigeria , Bola Tibunu , kuri ubu uyoboye uy’umuhango wa CEDEAO yaburiwe na Sena y’iki gihugu cya Nigeria kutibeshya akora ikosa ryo kohereza abasirikare muri ik’igihugu cya Niger.

Perezida wa Sena ya Nigeria , Godswill , aganira n’itangazamakuru akaba yaravuzeko bagiriye inama Perezida Bola Tanubu kudahita yohereza ingabo muri Niger ngo kuko hakaduka intambara yagira ingaruka kuri Nigeria doreko Niger ari umutiranyi w’iki gihugu cya Nigeria mu majyaruguru yacyo.

Akaba yarakomeje avugako kwihutira kohereza abasirikare muri ik’igihugu cya Niger bitaba ari amahitamo meze ubundi avugako habanza hagakoreshwa izindi nzira zirimo no kuba habaho ibiganiro bya Politike mu gushakira hamwe igisubizo ku byabaye muri ik’igihugu cya Niger.

Ni mugihe abaturage ba Niger bo bakomeje kwamagana banasako ubufaransa bwabavira mu gihugu cyabo ubundi bagasimbuzwa uburusiya , inkubiri yihirikwa ry’ubutegetsi muri Africa y’uburengerazuba rikozwe n’abasirikare rikaba rikomeje no gukurikirwa n’iyamaganwa ry’ubufaransa ndetse n’ibihugu byo mu burengerazuba bw’isi muri ib’ibihugu bya Africa y’uburengerazuba.

ShowRwanda Writter
ShowRwanda Writter is an editor at showrwanda.com, he covers the entertainment and politics in Rwanda and around the world.

Most popural

Show Rwanda on Instagram

Related News

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here