Mu ntara y’amajyarugu abayobozi bo ku rwego rwa karere ndetse no ku rwego rw’intara , birukanywe mu nshingano zabo nyuma yo kudashobora kuzuza inshingano zabo , zirimo cyane cyane gusigasira ubumwe bw’Abanyarwanda , nka rimwe mu mahame leta y’u Rwanda yiyemeje kunderaho.
Mw’ijoro ryo kuwa kabiri , tariki 8 Kanama 2023 , akaba aribwo hatangajwe inkuru yiyirukanwa ry’aba bayobozi bo mu turere twa Musanze , Burera ndetse na Gakenke , nuwari umunyamabanga nshingabikorwa muri iy’intara y’amajyarugu.
Mu birukanywe mu nshingano zabo hakaba harimo Mushaija Geoffrey wari umunyamabanga nshingabikorwa w’intara y’amajyarugu , Ramuli Janvier wari mayor wa karere ka Musanze ndetse na Kamanzi Axelle warushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu karere ka Musanze.
Hakaba hirukanywe kandi mayor wa karere ka Burera , Uwanyirigira Maria Chantal , mayor wa karere ka Gakenke , Nizeyimana Jean Marie Vianney , ndetse hakaba hirukanywe n’abandi bayobozi bo mu nzego z’ibanze muri utu turere twa Musanze , Burera ndetse na Gakenke.
Aba bayobozi bo muri ut’uturere tw’intara y’amajyarugu , bakaba birukanywe mu nshingano zabo nyuma y’uko muri iy’intara mu karere ka Musanze mu murenge wa Kinigi , habereye ibirori byiswe “Iyimikwa ry’umutware w’Abakono” bikaza kwamaganwa n’umuryango wa FPR-Inkotanyi.
Umuryango wa FPR-Inkotanyi , ukaba waramaganye ibi birori ubundi avugako ari ibirori binyuranyije n’ubumwe bw’Abanyarwanda ndetse ko ari ibirori binyuranyije n’ubumwe bw’Abanyarwanda nkihame leta y’u Rwanda yiyemeje kunderaho.
Umuryango wa FPR-Inkotanyi ukaba waramaganye ibi birori byiswe Iyimikwa ry’umutware w’abakono ndetse usaba abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi kwitandukanya nabyo , ubundi avugako buri wese ashobora kuzabazwa inshingano ze mugihe yabonye ikibi ntiyitandukanye nacyo cyangwa ngo acyamagane.
Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu , Musabyimana Jean Cloude , akaba yagaragajeko impamvu ba mayor batatu bo mu turere tw’intara y’amajyarugu birukaniwe icya rimwe , bagize imikorere mibi no kutuzuza inshingano byahaye icyuho ibintu bihungabanya ubumwe bw’Abanyarwanda.