Kuri uyu wa mbere , tariki 7 Kanama 2023 , nibwo umukuru w’igihungu Perezida Paul Kagame yakiriye mugenzi we w’igihugu cya Madagascar Perezida Andry Rajoelina , wageze mu Rwanda mw’ijoro ryo ku cyumweru mu ruzinduko rwe rw’akazi rw’iminsi itatu hano mu Rwanda.
Perezida Andry Rajoelina , akaba yarageze mu Rwanda mw’ijoro ryo ku cyumweru , tariki 6 Kanama 2023 , akakirwa na Minisitiri w’ububanyi na mahanga w’u Rwanda , Dr Vincent Biruta , ubwo yari ageze ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kigali.
Kuri uyu wa mbere , ubwo umukuru w’igihugu Perezida Paul Kagame yakiraga Perezida Andry Rajoelina bakaba baje kugirana ibiganiro byabaye imbonankubone aho ari ibiganiro byibanze ku bufatanye n’imikonire hagati y’ibihugu byombi , u Rwanda na Madagascar.
Muri ur’uruzinduko kandi rwa Perezida wa Madagascar Andry Rajoelina , ibihugu byombi u Rwanda na Madagascar bikaba byasinyanye amasezerano agamije guteza imbere ubucuruzi , ishoramari n’imikonire hagati y’inzego z’abikorera mu bihugu byombi.
Perezida wa Madagascar , Andry Rajoelina , akaba yavuzeko igihugu cye cya Madagascar cyifuza gutera ikirenge mu cy’u Rwanda kugirango nacyo cyihute mu nzira y’iterambere nkuko igihugu cy’u Rwanda gikataje muri urwo rugendo , Perezida Andry Rajoelina akaba yabitangaje nyuma yo kwakirwa na mugenzi we Perezida Paul Kagame.
Kuri uyu wa kabiri , tariki 8 Kanama 2023 , akaba aribwo Perezida Rajoelina asoza ur’uruzinduko rwe rwa rw’iminsi itatu yagiriraga mu Rwanda , Perezida Rajoelina akaba asuye u Rwanda nyuma y’imyaka ine Perezida Kagame nawe asuye Madagascar aho yayisuye mu mwaka wa 2019 ku butumire bwa Perezida wa Madagascar mu kwifatanya n’abanya-Madagascar kwizihiza isabukuru y’imyaka 59 igihugu cyabo cyari kimaze kibonye ubwigenge.