Nyumayuko Perezida Vladimir Putin atangaje intambara ku gihugu cya Ukraine Ingabo z’uburusiya zigatangira kurasa ibisasu muri Ukraine iz’ingabo zikanambuka umupaka wa Ukraine zigafata umugi wa kharkiv umugi wa kabiri ku mugi wa Kyiv muri iki gihugu cya Ukraine , ubu noneho minisiteri y’ingabo muri Ukraine yatangajeko Ingabo za Ukraine zongeye kwisubiza uyu mugi wa kharkiv zirimo zirahugenzura nyuma yo guhangana n’ingabo z’uburusiya bakazisubiza inyuma abandi zikabafata ari bazima.
Ikinyamakuru gikorera mu burusiya Moscow News cyanditseko Perezida Vladimir Putin yabwiye ingabo ze ziri kurugamba muri Ukraine ko akeneye ko zimugaragariza umuvuduko mu kurwana kwabo bihuse bagafata umugi wa Kyiv ngo kuko bigeze ku munsi wa 4 zitarahufata ndetse iz’ingabo z’uburusiya zikaba zitangiye no gusubizwa inyuma no mu bice zari zarafashe , zisubizwa inyuma n’ingabo za Ukraine ibintu bitari byitezwe n’ingabo z’uburusiya ku ntambara zatangije kuri Ukraine.
Amakuru avugako ingabo za Ukraine ku munsi wa mbere wo guterwa n’uburusiya zabaye nkizitungurwa ariko ku munsi wa kabiri n’indi minsi yakurikiyeho ingabo za Ukraine zabashije kwihagararaho zihangana n’ingabo z’uburusiya zigenda zinisubiza ibice bimwe na bimwe ingabo z’uburusiya zari zarafashe harimo n’umugi wa kharkiv watangajweko wasubihe mu maboko y’ingabo za Ukraine kuri iki cyumweru tariki 27 Gashyantare bitangajwe na minisiteri y’ingabo muri Ukraine.
Perezida Volodymry Zelenskyy wa Ukraine akomeje kubwira abanya-ukraine ko umunya-ukraine wese uri hagati y’imyaka 18 na 60 ko atangomba guhunga igihugu ahubwo angomba kuza akibaruza agahabwa imbunda akarwana ku gihugu cye cya Ukraine maze bagahangana n’ingabo z’uburusiya zishaka kwigarurira Ukraine , ubutegetsi bwa Moscow bukavugako Perezida Volodymry Zelenskyy ari gukora ibyaha by’intambara anyanyagiza imbunda mu baturage batazi icyo intambara ivuze.
Nubwo ariko intambara igeze ku munsi wa gatanu ingabo z’uburusiya zikomeje gutungurwa no gusubizwa inyuma n’ngabo za Ukraine ibintu zitari ziteze , kugeza ubu ingabo z’uburusiya zikaba zitarabasha kugira n’umugi n’umwe zifata mu maboko yazo gusa ibisasu byo bikomeje gusukwa mu mugi wa Kyiv arinako amahanga akomeza gushyiriraho ibihano by’ubukungu igihugu cy’uburusiya bagishinza guteza iy’intambara gusa uko ibihano bishyirwaho niko hiyongera ubwoba bw’intambara y’isi ya gatatu bitewe n’ibibihano biri gushyirirwaho uburusiya , hari ubwoba ko Perezida Vladimir Putin ashobora gukoresha intwaro kirimbuzi ibintu bibi ku kiramwa muntu gituye kw’isi.
Perezida Volodymry Zelenskyy wa Ukraine akaba akomeje gusa ibiganiro n’igihugu cy’uburusiya gusa uburusiya bukavugako ibiganiro n’igihugu cya Ukraine bigomba kuganirwa kungingo imwe gusa Ukraine kigomba gusinyako itazigera ihirahira itekereza kwinjira mu muryango wa OTAN nkuko uburusiya bu byifuza bikaba ari nabyo byateje intandaro yiyi ntambara uburusiya bwatangije kuri Ukraine , gusa nubwo ibi birikuba ingabo za Ukraine zikomeje kwihagararaho mu kurinda igihugu cya Ukraine.
Umuryango wa bibumbye watangajeko kuri ubu hamaze kugaragara impunzi z’abanya-ukraine zigera ku gihumbi na magana tanu bamaze guhunga , umuryango wa bibumbye Kandi wavuzeko ntihatagira igikorwa ngo iy’intambara ihagarare impunzi z’abanya-ukraine zigera kuri miliyoni 4 zizakwira mu burayi bwose kubera ibibazo byiyi ntambara , imyigaragambyo yamagana iy’intambara yo ikomeje kwiyongera kw’isi yose isaba Perezida Vladimir Putin ko yaca ngonizamba agahagarika iy’intambara nubwo rwose ntacyo bitanga kuko imigi ya Kyiv na kharkiv muri Ukraine ikomeje gusukwamo ibisasu n’igihugu cy’uburusiya.
Source : Al Jazeera