Minisiteri ishinzwe ibikorwa by’ubutabazi (MINEMA) yatangajeko ibiza byatewe n’imvura yaguye mu kwezi kwa Gashyantare umwaka wa 2022 byahitanye abaturage 41 , abagera kuri 95 barakomereka kugera kuwa gatanu w’icyumweru gishize.
Mu baturage bishwe nib’ibiza hari uwitwa Havugimana Andre watembanywe n’umuvu wa mazi mu kagari ka kangara mu murenge wa bumbogo mu karere ka Gasabo , kugeza ubu umurambo wuyu mugabo ukaba utaraboneka nkuko byatangajwe n’umurenge atuyemo wa bumbogo.
Mu Rwanda muri uku kwezi kwa Gashyantare hakaba haragaragaye ibiza bigera kuri 240 bigaragara mu turere 26 muri 30 tugize intara z’u Rwanda harimo n’umugi wa Kigali , ibi biza uretse kwica no gukomeretsa abaturage nkuko minema yabitangaje bikaba byaranashenye inzu zigera kuri 325 z’abaturage bari batuyemo.
Minisiteri ishinzwe ibikorwa by’ubutabazi (MINEMA) , yavuzeko kandi ibi biza byangije imyaka yari mu mirima ku buso bwa hegitari zisaga 293 mu gihe inka zigera kuri 15 zishwe nibi biza ndetse n’amatungo magufi arenga kuri 23 nayo yicwa nibi biza byatewe n’imvura nyinshi yaguye igateza ibiza.
minema yatangajeko kandi ibi biza byateye usenyuka rya mashuri ibyumba bitanu , imihanda igera kuri 30 irangirika mu gihe insengero 4 ndetse n’ibiraro bigera kuri 29 nabyo byangiritse , ibi biza kandi bikaba byaranasize byangije iminara igera kuri 24 y’itumanaho.
Minema yavuzeko uturere twagaragayemo abantu benshi bitabye Imana biturutse ku biza muri Gashyantare harimo uturere twa Nyamagabe , Muhanga na Nyaruguru twose twabonetsemo abaturage bagera kuri 5 ndetse n’uturere twa Rubavu na Ngororero natwo twabonetsemo abaturage bagera kuri 4.
Minisiteri ishinzwe ibikorwa by’ubutabazi (MINEMA) , yatangajeko nubwo akarere ka Rutsiro ariko kagaragayemo ibiza byinshi bigera kuri 27 muri aka karere ka Rutsiro ibi biza bikaba byarahitanye umuntu umwe gusa abandi bantu bagera kuri 5 baba aribo bakomeretswa nibi biza.
Minema yongeye gukangurira abanyarwanda ibibutsa inama 14 zikubiyemo ibyo abantu bakora mu mu rwego rwo guhangana no kwirinda ibiza n’ingaruka zabyo muri iz’inama minema ishishikariza abaturage hakaba harimo gucukura imiferege itwara amazi ahantu hose ikinewe , kwirinda kugama ahantu hatari munzu mu gihe cy’imvura , kwirinda gukora kubyuma no kubigendaho mu mvura kumwe no guhunga ahantu hubatse amanegeka hose mu gihe cy’imvura.