Nyuma yuko nyakubahwa Perezida Paul Kagame yitabiriye agace kanyuma ka Tour de Rwanda , Mugisha Moise yegukanye akagace ka nyuma ka Tour de Rwanda 2022 , akaba ari ku nshuro ya mbere umunyarwanda yari yegukanye etape muri Tour de Rwanda kuva yashyirwa kuri 2.1.
Tour de Rwanda yari imaze iminsi 8 izenguruka igihugu cy’u Rwanda mu bice byacyo bitandukanye , abanyarwanda bari muri ir’irushanwa bakomeje kugerageza guhatana ngo barebeko bakwegukana etape yabo ya mbere gusa bikabagora aho umukinnyi nka manishimwe uzwi nka karadiyo yaje kumwanya wa gatutu inshuro 2 zikurikiranya.
Nyuma yo kuzenguruka igihugu , Tour de Rwanda Kuri iki cyumweru hakaba hakinywe agace kanyuma kayo , kanitabirwa na nyakubahwa Perezida Paul Kagame ku nshuro ye ya mbere umukino w’amagare Tour de Rwanda ukinwa mu Rwanda , Perezida Paul Kagame akaba ari nawe wafungiye akagace ka nyuma ka Tour de Rwanda 2022.
Umunyarwanda ukuri muto Mugisha Moise muri akagace ka nyuma ka Tour de Rwanda akaba ariwe wakegukanye agera ku murongo waho basoreza irushanwa ari we nimero ya mbere , nyuma yo kwegukana akagace Mugisha Moise yagize ati”nyibona Perezida Paul Kagame nibwo bwa mbere narimubonye ati nayise mvugango rekanze mwerekeko natwe abanyarwanda duhari “.
Kuva Tour de Rwanda yashyirwa kuri 2.1 akaba ari ubwa mbere umunyarwanda atwaye etape byongera gutanga ikizereko abanyarwanda bashobora kuzongera kwitwara neza kurushaho nyuma yiyi etape begukanye , TdRwanda22 ikaba yasojwe yegukanywe n’umunya-Eritrea Natneal Tesfatsi.