Home Amakuru Perezida Paul Kagame yambitse ipeti rya Sous/Lieutenant abasirikare bashya binjiye mu Ngabo...

Perezida Paul Kagame yambitse ipeti rya Sous/Lieutenant abasirikare bashya binjiye mu Ngabo z’u Rwanda (RDF).

Umukuru w’igihugu akaba n’umugaba w’ikirenga w’ingabo z’u Rwanda (RDF) , Perezida Paul Kagame , kuri uyu wa gatanu tariki 4 Ugushyingo 2022 , yambitse ipeti rya Sous Lieutenant abasirikare 568 bashya barahiriye kwinjira mu ngabo z’u Rwanda(RDF).

Akaba ari umuhango wabereye mw’ishuri rikuru rya gisirikare rya Gako riherereye mu ntara y’iburasirazuba mu karere ka Bugesera , akaba ari umuhango wari witabiriwe n’abantu bo mu nzego zitandukanye barimo n’umugore wa Perezida , Madam Jeannette Kagame.

Umuryango w’umukuru w’igihugu naho ukaba wari witabiriye uy’umuhango wo kwambika ipeti rya Sous Lieutenant abasirikare bashya biteguraga kwinjira mu ngabo z’u Rwanda , nyuma y’uko Ian Kagame umuhungu w’umukuru w’igihugu nawe yari mu bagomba kurahirira kwinjira mu ngabo z’u Rwanda.

Mw’ijambo ry’umukuru w’igihugu , Perezida Paul Kagame , akaba yabwiye ab’abasirikare bashya binjijwe mu ngabo z’u Rwanda ko bakwiye kuzarangwa n’ikinyabupfura ngo kuko bitabaye ibyo urugendo bari bamazemo igihe bakaba barusoje rwaba ari impfabusa.

Mu basirikare 568 barahiriye kwinjira mu ngabo z’u Rwanda bakaba bari mu byiciro bitatu aho ikiciro cya mbere cyari kirimo abasirikare bamaze igihe cy’imyaka 4 mu kigo cya Gako bahabwa amasomo y’ubumenyi muri kaminuza ndetse n’amasomo ya gisirikare bahabwa mu gihe cy’umwaka.

Ikiciro cya kabiri kikaba cyari kirimo abasirikare bamaze igihe cy’umwaka mu kigo cya Gako bahabwa amasomo ya gisirikare gusa , bitewe nuko abahabwa ay’amasomo baba bafite impamyabumenyi ya kaminuza (AO) , ubundi bagakurikirana amasomo ya gisirikare mu gihe cy’umwaka umwe.

Ikiciro cya gatatu kikaba cyari kirimo abasirikare bafatiye amasomo yabo hanze y’u Rwanda , Perezida Kagame kandi akaba yibukije abari bitabiriye uy’umuhango ko iyo nta mahoro ahari bakora cyane kugirango ayo mahoro bayagarure , k’uburyo igihe kimwe bisaba no kurwana intambara kugirango agaruke.

Umukuru w’igihungu akaba yagize ati ” Iyo nta mahoro ahari , turakora cyane kugirango tuyagarure ndetse hari n’igihe bisako urwana intambara. kurwana intambara bisaba ubwenge , kuko bisaba ko uzarwana urwarira ukuri kwawe ndetse n’igihugu cyawe , ubundi ibindi bigakurikira “.

ShowRwanda Writter
ShowRwanda Writter is an editor at showrwanda.com, he covers the entertainment and politics in Rwanda and around the world.

Most popural

Show Rwanda on Instagram

Related News

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here