Home Politiki Burkina Faso : Urukiko rwa gisirikare rwakatiye igifungo cy'imyaka 30 uwahoze ari...

Burkina Faso : Urukiko rwa gisirikare rwakatiye igifungo cy’imyaka 30 uwahoze ari perezida wiki gihugu cya Burkina Faso Blaise Compaore wahungiye mu gihugu cya Ivory coast

Kuri uyu wa Kabiri tariki 8 Gashyantare umwaka wa 2022 , urukiko rwa gisirikare mu gihugu cya Burkina Faso rwahanishije igifungo cy’imyaka 30 Blaise Compaore wahoze ari perezida wiki gihugu cya Burkina Faso , kuri ubu akaba yarahungiye mu gihugu cya Ivory coast nyuma y’imyigaragabyo ya mweguje ku ntebe ya perezida muri Burkina Faso.

Blaise Compaore kuri ubu uri mu buhungiro mu gihugu cya Ivory coast arashinjwa kuba ariwe wari kw’isonga mu gutanga itegeko ryo kwica uwo yasimbuye ku butegetsi bw’igihugu cya Burkina Faso ariwe Thomas Sankara hamwe n’itsinda ry’abantu 12 mwihirika ry’ubutegetsi ryakozwe mu mwaka 1987.

Bwana Blaise Compaore ahamwe niki cyaha nyuma yo kuvanwa k’ubutegetsi n’imyigaragabyo y’abanya-Burkina faso mu mwaka wa 2014 agahungira mu gihugu cya Ivory coast , urukiko rwa gisirikare rukaba rwamukatiye igifungo cy’imyaka 30 adahari.

Undi ba buranaga mu rubanza rumwe wahanishijwe nawe igifungo cy’imyaka 30 , ni umusirikare wayoboraga itsinda ryari rishinzwe ku murinda , ariwe Yasenta Kafando bivugwako ariwe wayoboye itsinda rya gatsiko kishe Thomas Sankara nabo bakoranaga tariki 15 Ukwakira umwaka 1987.

Yasenta Kafando, nawe urukiko rwa gisirikare rukaba rwara muburanishije adahari kuberako nawe yahunze igihugu cya Burkina Faso kuva mu mwaka wa 2016 , mubo barengwa hamwe uko ari 14 usibye aba 2 bahunze igihugu abandi uko ari 12 bitabiriye iburanisha kuva urubanza rwatangira kuburanishwa n’urukiko rwa gisirikare mu gihugu cya Burkina Faso.

ShowRwanda Writter
ShowRwanda Writter is an editor at showrwanda.com, he covers the entertainment and politics in Rwanda and around the world.

Most popural

Show Rwanda on Instagram

Related News

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here