Igihugu cy’ubushinwa n’igihugu cy’uburusiya byasohoye itangazo rigaragaza ko hari amasezerano byagiranye ku ngingo zitandukanye harimo n’ingingo y’umutekano , ubushinwa n’uburusiya byavuzeko byifatanyije mu kwamagana umuryango wa OTAN mu kwagura ibikorwa byaho kuko bibangamiye ubusugire bw’ibihugu nk’uburusiya n’ubushinwa.
Nyumayuko leta zunze ubumwe za America zoyereje ingabo zigera ku bihumbi bitatu mu gihugu cy’ubudage no muburasirazuba bw’ubwurayi ikana tangazako kohereza izo ngabo ari muri bimwe mu bizatuma igihugu cy’uburusiya gikura ingabo zacyo zirenga ibihumbi ijana zashyizwe ku mupaka wacyo n’igihugu cya Ukraine.
Perezida Vladimir Putin , yavuzeko ibihugu byo ku mugabane w’iburayi na America birigukoresha ubwirinzi bw’umuryango wa OTAN mu kubangamira umutekano w’igihugu cy’uburusiya , ibi Perezida Putin abivuze Kandi mu gihe muri Ukraine hari ubushyamirane bukaze cyane kandi hakomeje no kuzamuka umwuka mubi uko bwije nuko bukeye.
igihugu cy’uburusiya cyahakanye ibirego kirengwa byo kugaba ibitero kuri Ukraine ikavugako ibyo ataribyo ko kandi uwo mugambi ntaho ifite , ingabo zirenga ibihumbi ijana z’uburusiya ziracyari ku mupaka wa Ukraine , iki gihugu cya Ukraine kikaba cyarahoze muri Repabulika y’ibihugu byari bigize ubumwe bw’abasoviyete ariho Perezida Putin ayera avugako kitagomba kwinjira mu muryango wa OTAN .
Perezida Putin wavuzeko Ukraine ari igihugu kimwe n’uburusiya yasabyeko Ukraine itakwemererwa kwinjira mu muryango wa OTAN ariko America irabyanga ibihugu biri muri uy’umuryango nk’ubwongereza nabyo bivugako Perezida Putin ntabushobizi afite bwo kubuza igihugu kigenga nka Ukraine kuba cya kwinjira muri uy’umuryango wa OTAN.
Mu itangazo ibi bihugu byombi uburusiya n’ubushinwa byasohoye , rivugako ubunshuti bw’igihugu cy’uburusiya n’ubushinwa nta mupaka bugira nta turere tubujijwe Kugira ubufatanye , muri iri tangazo ubushinwa n’uburusiya byemejeko igihugu cya Ukraine ntaburenganzira gifite bwo kwinjira mu muryango wa OTAN , kuberayuko ngo ibyo byaba ari ukwaguka ku muryango wa OTAN kandi byaba biteje impugenge kuri ibi bihugu by’umwihariko mu gice cy’uburasirazuba bw’isi.
Ibi bihugu muri ay’amasezerano byagaragajeko bitewe impugenge n’amasezerano ya AUKUS yatangijwe na America , ubwami bw’ubwongereza kumwe na Australia mu kwezi kwa cyenda umwaka wa 2021 hagamijwe guhangana n’imbaraga z’igihugu cy’ubushinwa mu majyepfo y’isi.
Umwuka w’intambara ukomeje gututumba mu gihugu cya Ukraine , America yashinjije uburusiya ko yitegura guhimba igitero kigihuha ku ngabo z’uburusiya kugirango ibone uko iyita itera Ukraine gusa uburusiya bwavuzeko ibyo America ivuga ari ukubeshya kuko uburusiya bwo ntagahunda bufite yo gutera igihugu cya Ukraine , ahubwo ko yo usaba ko Ukraine itemererwa kwinjira mu muryango wa OTAN ibyo igihe bikozwe ko na ntambara izigera ibaho ku mpande zombi.