Ku cyumweru tariki 6 Gashyantare umwaka 2022 , nibwo umusirikare utaratangajwe amazina ye wo mu gisirikare cy’ingabo z’igihugu za DR Congo ( FARDC) yarashe mugenzi we ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cy’umugi wa Goma.
Ibitagazamakuru byo muri DR Congo by’umwihariko ibitagazamakuru bikorera mu mugi wa Goma muri DR Congo byatangajeko uho musirikare warashe mugenzi we yari yanyweye kugasembuye (inzoga) , akaba yaramurashe nyuma yo guterana amagambo maze akamurasa nyuma yo kumurasa ahita yitaba Imana.
Uyu musirikare nyuma yo kwivugana mugenzi we akaba yarahise afatwa n’abasirikare bagenzi be bari aho hafi yaho kurasanya byabereye mbere yo ku mwerekeza mu rukiko rwa gisirikare kugirango akurikiranwe aryozwe n’ubutabera bwa gisirikare ibyo yakoze.
Ubushinzacyaha bw’igisirikare mu gihugu cya DR Congo bukaba bwatangije iperereza ryimbitse ku byaha uyu musirikare akekwaho nkuko tubikesha ikinyamakuru cya Voice of Congo gikorera mu mugi wa Goma muri DR Congo.
Uyu musirikare warashe mugenzi we imyirondoro ye ikaba itarashyizwe hanze ngo imenyekane , igisirikare cya DR Congo(FARDC) kikaba cyarihanganishije umuryango h’uyu musirikare ku byabaye ariko nticyagira ibyo kivuga kuri uyu musirikare warashe mugenzi we bikarangira apfuye.