Home Mu Rwanda Rwanda : Abavoka 96 bahagaritswe ku mirimo yabo by'agateganyo kubera amakosa byagaragaye...

Rwanda : Abavoka 96 bahagaritswe ku mirimo yabo by’agateganyo kubera amakosa byagaragaye ko bakoze mu kazi kabo

Urugaga rw’abavoka mu Rwanda , rwatangaje abavoka bagera kuri 96 bahagaritswe by’agateganyo ku mirimo yabo kubera amakosa atandukanye byagiye bigaragara ko bakoze afite naho ahuriye n’umwuga wabo bakora wa buri munsi w’ubwavoka.

Umukuru w’urugaga rw’abavoka mu Rwanda , Moise Nkundabarashi akaba yaravuzeko abavoka bahagaritswe by’agateganyo bahagaritswe kuva ku kwezi kumwe kugeza k’umwaka umwe bitewe na buri makosa y’umuntu kugiti cye.

Abavoka uko ari 96 bahagaritswe , hakaba harimo 20 bahagaritswe mugihe cy’ukwezi kumwe , 1 wahagaritswe amezi 6 , abavoka 12 bahagaritswe amezi 3 , mugihe abandi bagera ku 8 bahagaritswe mugihe kingana n’amezi 4 , badakora akazi.

Mu bandi bavoka bahagaritswe hakaba harimo abavoka bagera kuri 30 bahagaritswe mugihe cy’amezi 6 , 1 wahagaritswe amezi 8 , abavoka 3 bahagaritswe amezi icyenda , abandi bagera kuri 21 bahagarikwa mugihe kingana n’umwaka umwe , badakora akazi.

Nkundabarashi akaba yaravuzeko mbere y’uko umwavoka ahagarikwa by’agateganyo hari ibindi b’ibabanzwa gukorwa harimo ko Perezida w’urugaga rw’abavoka abanza gutanga ikirego mu kanama gashinzwe imyitwarire y’abavoka , komisiyo y’imyitwarire y’abavoka.

Nkundabarashi akaba yarakomeje avugako nyuma y’ikirego hakurikiraho guhamagaza umwavoka uregwa mu makosa runaka yakoze ngo ayisobanureho ndetse akaba aba agomba kuzana n’uwumwunganira mu mategeko.

Ibi iyo birangiye bikaba bikurukirwa n’umwanzuro ufatwa na komisiyo ishinzwe imyitwarire y’abavoka maze ukamenyeshwa umwavoka uregwa ndetse no mu z’indi nzego bireba kuko umwavoka wahagaritswe by’agateganyo ntahandi aba yemerewe gukora akazi k’ubwavoka mugihe akiri mu bihano byo guhagarikwa by’agateganyo.

Nkundabarashi akaba yaravuzeko muri aba bavoka uko ari 96 bahagaritswe by’agateganyo bose bafite uburenganzira bwo kujurira ibi byemezo kuko amategeko abibemerera , gusa Nkundabarashi akaba yaravuzeko nta n’umwe muri aba bavoka bahagaritswe urajya kujurira ibi byemezo bafatiwe byo guhagarikwa by’agateganyo.

Source : The NewTimes

ShowRwanda Writter
ShowRwanda Writter is an editor at showrwanda.com, he covers the entertainment and politics in Rwanda and around the world.

Most popural

Show Rwanda on Instagram

Related News

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here