Minisitiri w’intebe w’igihugu cya Finland Sanna Marin , byatangajweko nta biyobyabwenge anywa nyuma y’uko akorewe ibizamini by’ubuzima kungirango harebwe koko niba ntabiyobyabwe anywa nyuma ya mashusho yakwirakwijwe abyina mu buryo budasanzwe.
Mu cyumweru gishize ku mbugankoranyamba nibwo hatangiye gukwirakwizwa amashusho ya Minisitri w’igihugu cya Finland , Madam Sanna Marin w’imyaka 36 ari kumwe n’inshuti ze bari kubyina mu buryo budasanzwe mu birori yari yahuriyemo nizo nshuti ze.
Muri aya mashusho kandi Minisitiri Sanna Marin akaba yarumvikanyemo avugira kuruhande avuga ikiyobyabwenge kokayine , ikiyobyabwenge kiri mu bya mbere kw’isi kizwiho kwangiza ubuzima bw’abantu bakinywa cyangwa bagikoresha.
Nyuma yaya mashusho ya kwirakwijwe ku mbugankoranyamba , abanya-finland bakaba bararakajwe nay’amashusho ya Sanna Marin agaragaza imyitwarire ye idahwitse ndetse bamwe basabako yapimwa , mu rwego rwo kumenya niba ntabiyobyabwe yaba akoresha.
Minisitiri Sanna Marin ariko akaba yarabanje kwanga ko yapimwa gusa ageraho ava kwizima yemera gupimwa bitewe n’igitutu abanya-finland bamushyizeho nyuma y’uko amashusho ye abyina mu buryo budasanzwe yagiye ku karubanda bikarakaza abanya-finland.