Biravugwa ko William Burns umukuru w’urwego rw’ubutasi bwa leta zunze ubumwe za Amerika, CIA yahuye na Abdul Ghani Baradar, umuyobozi w’abatalibani kuwa mbere tariki ya 23 Kanama 2021.
Aya makuru yashyizwe hanze bwa mbere n’ikinyamakuru “The Washington Post” avuga ko CIA yanze kugira icyo itangaza kuri iyi nkuru kubera ko bitemewe kuvuga ibijyanye n’ingendo cyangwa ibikorwa by’umuyobozi wayo. Gusa ibi ntibyabujije amakuru y’ibyavuzwe kujya hanze.
“The Washington Post” yatangaje ko iki kiganiro cyavuze ku kongera iminsi Amerika yari yihaye kuba yarangije guhungisha abayo bakiri muri Afghanistan.
Ibi bibaye nyuma yuko kuwa kabiri (tariki ya 24 Kanama 2021) Abatalibani batangaje ko batifuza ko hagira abandi banya-afghanistan basohoka igihugu, ndetse ko igihe Amerika ishaka kongera itazagihabwa.
Perezida wa USA, Joe Biden yavuze ko kuwa 31 Kanama 2021 Amerika izaba yarangije guhungisha abayo ndetse n’impunzi, ariko asaba “Pentagon” gushaka iyindi mipango mugihe haba hakenewe igihe kisumbuyeho.
Kugera ubu abantu basaga 58,700 nibo bamaze guhungishwa igihugu binyuze mu ndege za gisirikari z’abanyamerika n’izindi. Ibihugu bitandukanye harimo Uganda n’u Rwanda byamaze kwemera ko bizacumbikira impunzi zivuye muri Afghanistan.