Abatalibani ni umutwe umaze igihe kinini ugarukwaho mu itangazamakuru nyuma yogufata ubutegetsi bwa Afghanistan, ni intambara yari imaze imyaka 20 abatalibani bahanganyemo n’ingabo za leta zunze ubumwe za America.
Nyuma yuko bisubije igihugu barwaniraga na perezida Ashraf Ghani wari ukiyoboye agahunga, muri Afghanistan hatangiye ibindi bikorwa birimo abakomeje guhunga igihugu cyabo n’ibindi bikomeje guteza akavuyo muri iki gihugu kuko nta tuze ryari ryaza muri iki gihugu nyuma yo gufatwa n’abatalibani.
Hagararajwe inyandiko(Raporo) y’umuryango w’abibumbye uhururiza umutwe w’abatalibani ko bakajije ibikorwa byo gushakisha uruhindu abakoreye leta zunze ubumwe za America hamwe n’abakoreye ingabo zihurije hamwe za OTAN ndetse n’abakoreye umuryango w’ubumwe bw’uburayi cyangwa se abakoreraga leta yahozeho ya Afghanistan.
Iyi raporo ivuga ko abatalibani basohoye lisite y’abantu bari guhigwa kuburyo bari kugenda urugo k’urundi bashaka abantu runaka bashyizwe kuri lisite mugihe batabonetse imiryango yabo ikabizira. Abatalibani bati turashaka gufata igihugu ntawe utwihishemo cyangwa uturimo tutamuzi.
Inyandiko y’ibanga y’ikigo gikora ubutasi mu muryango w’abibubye kitwa Rhipto Norwegian Center For Global Analysis, Christian Nelman ukuriye itsinda ryakoze iyi Raporo yatangarije BBC ko hari umubare munini w’abantu kuri ubu bibasiriwe n’abatalibani kandi bagahozwa kunkeke, bivugwa ko igihe abantu bahigwa bashyikirizwa abatalibani nyuma bagacirwa imanza.
Nelman akomeza aburira abantu bazi ko bashyizwe kuri iyi lisite ko bari mubyago bikomeye cyane kandi ko ubwicanyi budasazwe bushobora gukorerwa abo bose bakekwaho cyangwa bizwiko bakoreye leta ya mbere ya Afghanistan cyangwa se bakaba barakoranaga na leta zunze ubumwe za America.
AP