Mu gihugu cya Ukraine kuri ubu hakomeje kubera intambara yabuze gica , muri ik’igihugu habereye isanganya ridasanzwe aho indege ya kajugujugu yakoreye impanuka mu mujyi wa Kyiv igahitana abantu bagera kuri 16 bari bayirimo bose.
Iy’indege ya kajugujugu yakoreye impanuka mu mujyi wa Kiev , ubwo yakoraga impanuka ikaba yaririmo Minisitiri w’umutekano w’ik’igihugu cya Ukraine ndetse na Minisitiri wari umwungirije utibagiwe n’umunyamabanga wa leta murino Minisiteri , bose bahasize ubuzima.
Amakuru akaba avugako iy’indege yakoze impanuka bitewe n’isaganya ry’ikirere cyiri mu mujyi wa Kyiv bitewe n’ibihe by’ubukonje igihugu cya Ukraine kirimo gusa andi makuru agashinja ingabo z’igihugu cy’uburusiya kuba arizo zarashe iy’indege.
Abantu 16 barimo abana batatu , Minisitiri w’umutekano Denis Monastyrsky , Minisitiri w’ungirije w’umutekano Yevgeny Yenin , umunyamabanga wa leta ya Ukraine muri iyi minisiteri y’umutekano Yury Lubkovich n’abandi bagera ku 10 akaba aribo bahitanywe niy’impanuka.
Kuva intambara yo muri Ukraine yatangira mu kwa Kabiri kumwaka ushize wa 2022 , akaba aribwo igihugu cya Ukraine kunshuro ya mbere cyapfushije abategetsi bo kurwego rwo hejuru nkuru ndetse ibihugu byo mu burengerazuba bw’isi bikaba bitarabuze kwegeka urupfu rwaba bategetsi ku gihugu cy’uburusiya.
Ni mugihe ubutegetsi bwa Moscow bwo ntacyo bwigeze butangaza kuri iy’impanuka y’indege yatwaye ubuzima bw’abantu barimo na Minisitiri w’umutekano Denis Monastyrsky umwe uri mu bakomeye mu butegetsi bw’igihugu cya Ukraine kiyemeje guhangana n’uburusiya mu ntambara bashyigikiwemo n’ibihugu byo mu burengerazuba bw’isi.
Ubwo iy’impanuka yabaga igihugu cya Ukraine kikaba cyaratangajeko ari impanuka yatejwe n’isaganya bitewe n’ikirere kitari kimeze neza gusa ibinyamakuru ibyinshi byiganje mu burengerazuba bw’isi ndetse n’abantu kugiti cyabo bakaba batarabuze kuvugako iyo ndege yarashwe n’ingabo z’uburusiya.
Ubutegetsi bwa Kyiv bukaba bwaravuzeko bugiye gukora iperereza ryimitse mu rwego rwo kumenya icyateje impanuka yiyo ndege yayitanye nuwari Minisitiri w’umutekano muri iki gihugu cya Ukraine , Denis Monastyrsky , mu mezi agiye kuzura 11 bari mu ntambara n’uburusiya akaba aribwo bwa mbere Ukraine yapfushije abayobozi bo kuri ur’urwego.