Mu gihugu cya Mozambique mu ntara ya Cabo Delgado , inzego z’umutekano z’u Rwanda n’igisirkare cya Mozambique bafashe ibyari ibirindiro by’ibyihebe byari byiyishimo mu duce twa Nhica do Ruvuma na Pandanhar mu burengerazuba bwa karere ka Palma , mu gikorwa cyari kimaze icyumweru kimwe cyo gukurikirana ibyihebe mu bice byahungiyemo.
Muri uru rugamba rwari rumaze icyumweru kimwe ingabo z’u Rwanda na Mozambique zasoje , urugamba rwasoje ibyihebe byari muri utu duce bihunze bihungira mu karere ka Mhindumbe kagenzurwa n’ingabo za SADEC nazo ziri mu butumwa bw’amahoro muri iki gihugu cya Mozambique mu kubungabunga umutekabo wa karere igihugu cya Mozambique giherereyemo.
Mu bitero ingabo z’u Rwanda na Mozambique zagambye kuri ib’ibyihebe , abasiviri bagera kuri 17 batabawe bakiri bazima nyuma yo gufatwa barimo guhunga bakiza ubuzima bwabo muri aba batabawe harimo abagore n’abana , ni mugihe ibyihebe byo muri iki gitero ibyihebe bibiri byafashwe bikiri bizima abandi babiri baricwa.
Umuyobozi ushinzwe ibikorwa by’urugamba by’ingabo z’u Rwanda Gen Pascal Muhizi yasuye ingabo za Mozambique ziherereye mu gace ka Nhica do Ruvuma n’ingabo z’u Rwanda ziherereye mu gace ka Pundanhar nyuma y’icyumweru kimwe bari guhangana n’ibyihebe maze abashimira akazi keza bakomeje gukora mu kugarura amahoro mu ntara ya Cabo Delgado.
Ingabo z’u Rwanda zikaba zigiye kumara igihe kingana n’umwaka mu gihugu cya Mozambique mu ntara ya Cabo Delgado mu kurwanya imitwe y’ibyihebe byari byarigaruriye iy’intara kuva mu mwaka wa 2017 byarahashinze ibirindiro , nyuma yuko ingabo z’u Rwanda zerekeje muri iy’intara ya Cabo Delgado mu guhangana nibi byihebe amahoro akaba yarongeye kuhaboneka n’abanya-mozambique basubizwa mu byabo nyuma y’imyaka irenga 4 barakuwe mu byabo n’ibyihebe byari byarigaruriye iy’intara ya Cabo Delgado.